
Urungano Initiative ni umushinga washinzwe n’urubyiruko rw’abaganga uharanira inyungu za rubanda washinzwe n’urubyiruko rw’abaganga binzobere mubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.Uyu mushingwa washinzwe mu mwaka wa 2020 ukaba waratewe ikunga n’imbuto Foundation muri programme yayo ya iAccelerator
Intego yacu ni ukugeza no guha urubyiruko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ashingiye k’ubushakashatsi ndetse no ku nkuru mpamo.
Dutanga kandi serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororkere kubantu bose babyifuza biciye mu isuzuma dukorera kuri telephone ,ku mbuga zacu nkoranyambaga,kuri uru rubuga rwacu ndetse n’imbonankubone.
Urungano Initiative duha kandi agaciro urubyiruko rubana n’ubumuga kuko twabashyiriyeho uburyo bwihariye bwo kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere dukoresheje amashusho ndetse n’igitabo gikozwe mu majwi.
Buri muntu wese yemerewe kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho yaba aherereye hose.
Nubwo buri muntu wese yemerewe kubona serivise zacu twibanda cyane kuri ibi byiciro:
Ubushakashatsi bugenda bwerekana ko uko iminsi igenda ishira ,umubare w’urubyiruko ruterwa inda zitateganyijwe ugenda wiyongera,abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bagenda biyongera, abangavu bakuramo inda muburyo butizewe ndetse n’umubare w’abangavu bapfa bakuramo inda ugenda nawo wiyongera.
Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (WHO/OMS) ugaragaza ko kutabona amakuru yizewe k’ubuzima bw’imyororokere ari impamvu nyamukuru itera ibibazo twavuze haruguru byose hakiyongeraho umubare mukeya wabafite inararibonye k’ubuzima bw’imyororokere
Urungano Initiative nk’umushinga washinzwe n’urubyiruko rw’abaganga dutanga amakuru na serivise zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugirango tugabanye umubare w’urubyiruko rutwara inda zitateganyijwe ,urubyiruko rwandura indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina,Urubyiruko rukuramo inda ndetse n’uruhitanwa no gukuramo inda muburyo butizewe.
Urungano Initiative dufite ibiro mu Karere Ka Kamonyi
Waduhamagara kuri +250782191748
Watwandikira kuri: urunganoinitiative@gmail.com
Wadukurikira ku mbuga nkoranyambaga zacu