Guhagarara umwanya muto no guhagarara umwanya munini.
. Guhagarara umwanya muto no guhagarara umwanya munini.
- Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa
imitunganyirize bwite y’aho, ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihagaze umwanya
muto cyangwa munini igomba kuba iri:
a) mu kuboko kw’iburyo hakurikijwe aho yaganaga keretse iyo ari
umuhanda w’icyerekezo kimwe, ari nabwo na none ishobora kuba iri ibumoso
bw’umuhanda;
b) ahegereye bishobotse akayira k’abanyamaguru iyo umuhanda ugafite, ariko
umwanya uri hagati y’ibinyabiziga n’akayira ntube urenga santimetero 50; - Birabujijwe guhagarika umwanya munini mu gihe kirenze iminsi 7 ku nzira
nyabagendwa: ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda kimwe na romoruki - Umuyobozi ntashobora gusiga ikinyabiziga cye cyangwa inyamanswa ze atabanje
kwiringira ko nta mpanuka iyo ariyo yose iri bube, kandi na none yaba ari ikinyabiziga
gifite moteri, atabanje kwiringira ko kitakoreshwa nta ruhushya rwe. - Birabujijwe gukingura umuryango cyangwa kuva mu kinyabiziga cyangwa kukijyamo
utabanje kwiringira ko bidashobora gutera ibyago cyangwa bitabera imbogamizi abandi bali
mu nzira nyabagendwa. - Ikinyabiziga cyose uretse velomoteri cyangwa ipikipiki idafite akanyabiziga kari ku
ruhande gihagaritswe ku muhanda kigomba kurangirwa kure n’ikimenyetso cyabigenewe
kiri ahantu hagaragara, kugira ngo kiburire hakiri kare abandi bayobozi baza bagisanga:
.
Guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe cyane cyane:
-mu duhanda tw’abanyamagare no mu bice by’umuhanda byagenewe abanyamaguru
velomoteri, n’abagenzi bambukiranya umuhanda no mu muhanda ahatari nibura metero 5 hino
yaho abanyamaguru bambukira;
-mu nzira z’abanyamaguru, no mu nsisiro, ari ku nkengero zigiye hejuru, ndetse -ku
mihanda ibisikanirwamo, iyo ubugari bw’umwanya w’ibinyabiziga bigomba gutuma bibisikanirwamo
butagifite metero 6;
ku mihanda y’icyerekezo kimwe iyo ubugali bw’umuhanda usigaye buba butagifite metero
eshatu;
- .hejuru no munsi y’amateme no mu mihanda inyura ikuzimu, keretse hari amategeko
yihariye akurikizwa muri ako karere; - .mu ikoni cyangwa hafi y’impinga y’umupando iyo kureba mu byerekezo byombi bihuliye
kuri metero 20 nibura mu nsisiro cyangwa kuri metero 100 nibura ari ahatari insisiro.
Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini:
-imbere y’ahantu nyabagendwa hinjirwa n’ ahasohokerwa n’abantu benshi;
-mu masaha bafunguriraho imbere y’ahinjirirwa n’ahasohokerwa hagenewe
imyidagaduro, h’amashuri n’amazu y’imyidagaduro;
-ahantu abanyamaguru bagomba kunyura mu muhanda kugirango bakikire inkomyi; - Mu muhanda aho ugabanyijemo ibisate bigaragazwa n’imirongo idacagaguye;
- mu muhanda wo hagati mu nzira ugizwe n’imihanda itatu;
-ahantu hari ibimenyetso bibibuza byabigenewe.
-lyo umuyobozi w’ikinyabiziga adahari, umukozi ubifitiye ububasha ashobora guhita agikuzaho,
ariko i ibyacyangirikaho n’amafaranga yo kugikuzaho, bikabarwa kuri Leta, keretse iyo icyo
kinyabiziga cyahashyizwe ku buryo bunyuranije n’amategeko yerekeye guhagarara akanya gato
cyangwa kanini.
Ubwo buryo ntibushobora gukoreshwa mu nzira nyabagendwa n’undi mugenzi
atabifashijwemo n’umukozi ubifitiye ububasha.