Achievements

Itegeko Rishya mu Rwanda: Uburenganzirabw’Urubyiruko ku Buzima bw’Imyororokere.

Mu Rwanda, urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage, abasaga 60% bafite munsi
y’imyaka 25 (DHS 2020). Ariko kugeza ubu, benshi muri bo bahuraga n’imbogamizi
zikomeye mu gushaka serivisi z’ubuzima bw’imyororokere (SRHR). Abangavu n’ingimbi
bagiraga isoni zo kugana amavuriro, bamwe bagasubizwa inyuma kubera kutagira

imyaka yemewe n’amategeko, abandi bakangirwa kubera kutazana ababyeyi cyangwa
abishingizi.
Ibi byatumaga uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa n’abangavu bugera
kuri 18% gusa, mu gihe kandi 7% by’abakobwa b’imyaka 15–19 baba baratwite
cyangwa barabyaye (DHS 2020). Iyi mibare yerekana neza ko ikibazo cyari gihari atari
ukubura amavuriro gusa, ahubwo ari ukubura amahirwe yemewe n’amategeko
n’ahantu hizewe urubyiruko rwashakiraga ubufasha.
Itegeko rishya ryasohotse mu 2025
Taliki 04/08/ 2025, u Rwanda rwakuyeho icyuho cyari gihari rishyiraho itegeko rishya
ryemera ko umuntu wujuje imyaka 15 ashobora kugana serivisi zose z’ubuzima
bw’imyororokere mu ibanga, nta ruhushya rw’umubyeyi cyangwa umwishingizi.
Ibi byahinduye byinshi ku buzima bw’urubyiruko, kuko ubu bashobora:
● Kubona uburyo bwo kuboneza urubyaro ( udukingirizo, ibinini, implants, IUDs,
n’ibindi).
● Gusuzumwa no kuvurwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
(STIs, HIV).
● Guhabwa ubujyanama ku mihango n’isuku mu buzima bw’imyororokere.

Serivisi zo gukurirwamo inda
Ni ingenzi kumenya ko iri tegeko rishya ritanga uburenganzira bwo kugana serivisi
z’ubuzima bw’imyororokere ku myaka 15+, ariko serivisi zo gukurirwamo inda zigengwa
n’Itegeko ryihariye ku gukuramo inda (Ministerial Order).
● Umwana cyangwa umuntu wujuje imyaka 15 yemerewe gukurirwamo inda gusa
iyo yujuje kimwe mu biteganywa n’amategeko: igihe yafashwe ku ngufu, igihe
yashyingiwe ku gahato, igihe inda iteje ibyago bikomeye ku buzima bwe
cyangwa ku buzima bw’umwana uri mu nda, cyangwa igihe inda yayitewe nyuma
yo go gukorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina.
● Ibi bikorwa ntibisaba uruhushya rw’umwishingizi cyangwa ababyeyi ku
wujuje imyaka 15, kuko uburenganzira bw’umwana ku buzima bwashyizwe
imbere.

Impamvu ari intambwe ikomeye
Iri tegeko rishyashya ryafunguye inzira ku rubyiruko rw’u Rwanda kugira ngo rubone
serivisi z’ubuzima rwisanzuyeho, ruyobowe n’amategeko, kandi mu mutekano.
Bivuze ko nta mukobwa cyangwa umuhungu ukwiye kongera gutinya kugana amavuriro
kubera imyaka cyangwa kubura uruhushya, mugihe yujuje imyaka 15.
Ibi bizagabanya inda ziterwa n’impanuka mu bangavu, bizagabanya indwara zandurira
mu mibonano mpuzabitsina, kandi bizaha urubyiruko icyizere cyo gufata ibyemezo ku
buzima bwabo.

Inkuru yanditswe na Dr. Mutimukeye Clarisse, umwe mu bashinze URUNGANO
Initiative.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.