Umubiri

KURIBWA MU GIHE CYO MU MIHANGO

Kubabara mu gihe cy’imihango(dysmenorrhea) ni ububabare bwo munda umukobwa cyangwa umugore agira igihe agiye kujya cyangwa ari mu mihango. Ubushakashatsi dukesha umuryango wabibumye wita ku buzima OMS ugaragaza ko ababugira ari hagati ya 45-96%, muri bo 70% ni abakobwa babangavu bakiri bato. Ubushakashatsi buvuga ko ububabare bwo mu gihe cy’imihango bushobora guterwa n’imisemburo ya “prostaglandines” ituma imikaya ya nyababyeyi yikaya cyangwa yikunja, kandi bwaterwa n’utuyoboro tw’amaraso twa nyababyeyi tuziba hanyuma ibice byayo bikabura amaraso.

Usibye kubabara mu nda hafi y’umukondo ndetse bikanatera no kumva umugongo wacitse, hari ubwo bigendana n’ibindi bimenyetso birimo kugira isesemi, kuruka, kubabara umutwe, guhitwa, kubyimba inda, kumva mu kiziba cy’inda haremereye, kumva udatuje, umunaniro udasanzwe ndetse n’ibindi.

KURIBWA BIDATEWE N’INDWARA.

Kuribwa bidatewe n’indwara bikunze kugaragara mu bangavu bari munsi y’imyaka 20. Mu bubabare bugaragara mu gihe cy’imihango, 90% buba butatewe n’indwara (primary dysmonerrhea). Ubu bubabare burangwa no kuza bugenda, ntago buza ngo bumare igihe. Ubu buribwe bushobora guterwa nubwiyongere bwinshi budasanzwe bwa prostaglandin mu mubiri

Ibitera Ububabare butatewe n’indwara

  • Ubwiyongere budasanzwe bwinshi bw’umusemburo wa prostaglandins, utuma imikaya ya nyababyeyi yikaya.
  • Kuba mu muryango wanyu harimo icyo kibazo; nkuko twabibonye, ikibazo cyo kuribwa mu gihe cy’imihango gishobora kuba karande, ukakigira bitewe n’imiterere y’abagize umuryango wawe
  • Kuba waragize imihango ukiri umwana munsi yimyaka cumi nibiri

Kuribwa bitewe n’indwara

Ubu bubabare mu gihe cy’imihango bufata abakobwa bari hejuru y’imyaka 20, ububabare bukiyongera uko imyaka igenda iza. Ubu bubabare bushobora kandi kurangwa no kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kuva bidasanzwe ndetse n’ubugumba.

Ibitera kuribwa mu gihe cy’imihango bitewe n’indwara

  • Ibibyimbya bimeze nkibirimo amazi (Ovarian cyst):  ni indwara y’ibibyimba  bifata udusabo tw’intanga (ovaries)
  • Ibibyimba bikozwe n’ inyama yabyimbye(Fibroid/myoma): ibi ni ibibyimba bifata mu mikaya ya nyababyeyi nabyo bitera ububabare mu gihe cy’imihango. Igipimo cya 80% yabagore bagera mu myaka 50 baramaze kurwara ibi bibyimba.
  • Ibibyimba bikoze amashyira(abscess) ni ibibyimba bishobora gufata mu miyobora ntanga biturutse kuri infection umuntu aba yaragiye agira akanga gukira
  • Endometriosis: iyi ni indwara igaragara mu gihe akugara ka nyababyeyi gashorobora kubyimba cyangwa karakuriye hanze ya nyababyeyi. Iyi ndwara rero ikaba ishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango.
  • Gukoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro nk’ IUD (Intra Uterine Device): aka ni agakoreshoo gashyirwa muri nyababyeyi karinda umugore kuba yasama.
  • Gufunganga kw’inkondo y’umura kuburyo bigoranga ko imihango iva muri nyababyeyi ishoka iciyemo bityo bigatera kumva uremerewe mu kiziba k’inda.
  • Kuziba kw’imiyoboro ijyana amaraso kuri nyababyeyi (ischemia)
  • Gutwitira hanze ya nyababyeyi
  • Infection mu myanya myibarukiro nazo zishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango.

ICYO WAKORA MU GIHE URIBWA

  • Gerageza gukora sport nko kugendagenda, koga cyangwa kwiruka, byafasha mu kugabanya uburibwe.
  • Bagomba kandi kwiyuhagiza amazi adakonje, bakanwa ibinyobwa bishyushye; ushobora kwishyira eponje cyangwa umwenda wakojeje mu mazi ashyushye ku nda yo hasi (bas ventre), Gerageza gukora massage ku nda gake gake
  •  Mu gihe ubabara kandi ukwiye gufata indyo irimo epinari, tangawizi, sereri, ibikomoka ku ngano, ibinyampeke, imbuto, imineke, inanasi,imboga(ifasha mu kuruhura imikaya) ndetse n’ibihwagari. Ibinyobwa bisembuye n’ikawa ukabigabanya cyangwa ukabireka burundu.
  • Kugabanya kunywa ibinyobwa bifite isukari, kugabanya kurya marigarine n’andi mavuta akomoka ku bihingwa, kwirinda kurya inyama n’ibindi ari bimwe mu byafasha kugabanya uburibwe.
  • Gukoresha imiti yitwa NSAID (Non-Steroidal Inflammatory Drugs). Iyi miti ibuza ikorwa rya prostaglandins, umusemburo wongera gukaya kw’imikaya igize nyababyeyi. Iyi miti kandi ituma n’ibimenyetso biboneka mu gihe cy’uburibwe urugero isesemi, impiswi ndetse n’ibindi bitabasha kubaho. Imiti igabanya ububabare harimo nka ibuprofen, paracetamol, naproxen, Ketoprofem, Meclofenamate, Mefanamic acid cyangwa dicyclomine. Iyi miti iyo uyifashe ari myinshi ishobora gutera ibibazo harimo uburwayi bw’umwijima, tukaba tugirwa inama yo kuyifata igihe uburibwe butubuza gukora imirimo yacu itandukanye. Niba ugira uburwayi bw’igifu, wakwifashisha meftal, antalgex cyangwa spasfon.
  • Reka kunywa itabi kuko bimwe mu bigize itabi bishobora kuziba imiyoboro icamo amaraso, bikaba byatuma habaho uburibwe butewe n’amaraso adahagije agera muri nyababyeyi.
  • Ushobora kandi kuryama ugaramye ushinze amaguru cyangwa se ukaryamira urubavu uhinnye amaguru.

Igihe ibi byose bikozwe ugakomeza kugira uburibwe budasanzwe ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakaguha ubundi bufasha.

INAMA

Igihe ugerageje gukora ibyavuzwe haruguru ugakomeza kugira uburibwe,  ni byiza ko ujya kwa muganga kuko icyo gihe akenshi impamvu y’ububabare iba yatewe n’indwara. Tubibutse ko kandi igihe cyose ni byiza gufata imiti wabanje kuyandikirwa na Muganga.

  1.  

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.