Umubiri

SOBANUKIRWA N’UMUSEMBURO WA WA KIGABO (TESTOSTERONE)

Mu miterere yacu hari byinshi bituranga ndetse bimwe na bimwe bikanadutandukanya n’abandi tudateye kimwe. Ni yo mpamvu uzabona umuntu arikure ugahita uvuga ngoni igitsina gore cyangwa gabo nyamara udashingiye kuyindi mpamvu uretse imiterere ye. Imikorere y’umubiri wacu inozwa, igenzurwa kandi ikihutishwa ahanini n’imyakura hamwe n’imisemburo y’ubwoko bwinshi ivuburwa n’imvubura zitandukanye ziba hirya no hino mu mubiri.

Muri iyo misemburo rero, hari umwe muri yo wamamaye nk’umusemburo wa kigabo kuko ahanini ari wo ushyira itandukaniro hagati y’umugore n’umugabo mu miterere y’umubiri, imyitwarire na kamere byabo.

Hari abo numvise ngo iyo batekereje kuri uyu musemburo, ikihuta kuza mu mutwe ni amakare, kutihangana, umutima w’ibuye, umujinya, ihohotera n’ibizigira biranga benshi mu bagabo.

Ese wari uziko uyu musemburo ugira uruhare ku kuba umuntu yagira kanseri ya prostate?

Wari uzi ko n’abagore se bajya bawukenera?

Ubundi umusemburo twise uwa kigabo (Testosterone) ni iki?

Nk’uko tubikesha urubuga rwaUrologyhealth.org, uyu musemburo uranga igitsina gabo ni umusemburo ugaragara mu bantu ndetse no mu nyamaswa zimwe na zimwe, ukorerwa mu dusabo tw’intanga ngabo cyangwa amabya, ukuwe mu binure cyangwa ibizwi nka kolesiterole.

Niba watekerezaga ko uyu musemburo ugira agaciro kandi ukenewe n’abagabo gusa, ntiwibeshya gusa ahubwo waranayobye kuko imirerantanga n’udusabo cyangwa imvubura z’impyiko zibasha kuba zakora uyu musemburo. Ku bagore, uyu musemburo ufasha mu gukora neza kw’imirerantanga (ovaries), gukomeza amagufa, gukora neza k’ubwonko no kuzamura ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Nyuma yo gukorwa, wisuka mu maraso ugatemberezwa hirya no hino mu mubiri aho ujya gukora akazi ushinzwe. Icyo wamenya ni uko kugira ingano nyinshi ya kolesiterole bidatuma uyu musemburo wiyongera kuko ibice by’ubwonko nka hypothalamus, imvubura za pituitary hamwe n’imyakura itandukanye nibyo bicunga bikanagena ingano ya Testosterone ikorwa n’amabya igatembera mu maraso, kuko iyo ibaye nke cyangwa nyinshi cyane biteza ibibazo bikomeyecyane mu myitwarire cyangwa amarangamutima ya muntu. Nko kubari n’abategarugori, ubwinshi bwawo bushobora guteza ubugumba, imiterere ya kigabocyangwa kumera uruhara.

AKAMARO KUYU MUSEMBURO KU BAGABO

  • Ni wo ugena imikurire y’imyanya ndangagitsina kumwana uri mu nda.
  • Kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina(umugabon’umugore)
  • Kugira ibigango
  • Ufasha mu kumera k’ubwanwa n’ubundi bwoya nk’incakwaha cyangwa insya.
  • Gufasha mu ibikwa ry’ibinure
  • Gukomeza no gukuza amagufa n’imikaya
  • Gufasha mu ikorwa ry’insoro ntuku
  • Gukora no gukuza intanga ngabo…

Mu gihecy’ubugimbi, nibwo uyu musemburo ukorwa kubwinshi, ugakomeza kugenda wiyongera kugeza kumyaka 30 ari nabwo utangira kugenda ugabanuka uko imyaka yiyongera nibura kukigero cya 1-2% buri mwaka.

Rero ntibikunze kubaho ko umugabo agira urugero rw’uyu musemburo ruri hejuru bidasanzwe ahubwo rushobora kugabanuka cyane ibizwi nka hypogonadism.

Nko ku bakinnyi babigize umwuga, bakunze kwitera inshinge zirimo ubwoko bw’uyu musemburo n’amasiteroyide (Steroids) kugirango bakomeze imikaya bongere n’umuvuduko, ariko akenshi bishobora kubateza ibibazo bikurikira bitewe no kwiyongera kuburyo bukabije k’uyu musemburo:

  1. Ubugumba no kugabanuka kw’ingano y’udusabo tw’intangangabo(amabya)
  2. Kwangirika kw’imikaya y’umutima byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima
  3. Kubabara mu gihe cyo kwihagarika bitewe no kubyimba kwa prostate
  • Indwara z’umwijima
  • Kwiyongera ibiro bikabije
  • Kugira umuvuduko ukabije
  • Ubukare n’umujinya bikabije
  • Imyitwarire idahwitse
  • Kubyimba amaguru bitewe no kwireka kw’amazi
  • Kongera ibyago byo kuvura bidasnzwe kw’amaraso

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’abaganga b’abanyamerika bashinzwe imyanya myibarukiro n’urwungano rw’inkari (The American Urology Association AUA), havugwa ko ufite urugero ruto rwa testosterone mu maraso iyo basanze ufite munsi ya nanogarama 300 z’uyu musemburo kuri buri desilitiro y’amaraso(<300ng/dl). 

IBI BISHOBORA GUTUMA HABAHO:

  • Kugabanuka k’ubushake bwo gutera akabariro(Low libido)
  • Kudashyukwa
  • Kugabanuka kw’imikaya mu buryo bugaragara.
  • Kugwingira kw’igitsina
  • Gutakaza umusatsi cyangwa kugira uruhara
  • Kwiyongera kw’ibinure ndetse n’ahantu hadasanzwe
  • Gusinzira nabi cyangwa kubura ibitotsi
  • Gucikaintege
  • Kugabanukakw’amatembabuziabamointangangabobishoboragutumaumugaboatabashaguterainda
  • Kuvungukaamagufa
  • Koroherakw’amagufa no kwiyongerakw’ibyagobyokuvunika.
  • Kumeraamaberetutitayekunganoyayo
  • Guhindagurika kw’amarangamutima (kwishima no kubabara bidasanzwe)
  • Kugabanuka kw’ingano y’udusabo tw’intangangabo cyangwa amabya.

NI IKI GISHOBORA GUTUMA UYU MUSEMBURO UGABANUKA KU BAGABO?

  • Ibibazo byibasira amabya: impanuka, gukomereka, ama infections, imishwarara ikoreshwa kwa muganga, imiti imwe n’imwe, gucibwa amabya hamwe n’ibibyimba cyangwa kanseri y’amabya.
  • Ibyibasira imvubura z’ibice by’ubwonko nka pituitary na hyapothalamus (kanseri z’ubwonko, imiti imwe n’imwe yiganjemo ama steroids na morphine)
  • Indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubirin k’agakoko gatera SIDA
  • Indwara z’uruhererekane zivukanwa nko kugira chromosome y’inyongera ya X (Klinefelter Syndrome)cyangwa kugira ikinyabutabire cya Iron (Fer) cyinshi mubiri bizwinka Hemochromatosis.


KU BAGORE, KUGIRA INGANO YUMUSEMBURO WA KIGABO IRI HEJURU BISHOBORA KUBATERA;

  • Uruhara
  • Gutungurwa mu gihecy’imihango bitewe no guhindagurika k’ukwezi kwe
  • Kugira ibishishi bitewe no kugira amavuta menshi mu ruhu
  • Kwiyongera ibiro
  • Agahinda n’umujinya bikabije
  • Ijwi rikomeye nk’iry’abagabo
  • Amabere mato cyane
  • Kumera ubwanwa n’indi misatsi ahantu hatandukanye
  • Kugira rugongo nini bikabije
  • Kugira imiterere nk’iya kigabo.

Ku bagore, impamvu nyamukuru yo kwiyongera k’uyu musemburo ni ukugira utubyimba twinshi mu mirerantanga, ibizwi nka polycystic ovarian syndrome indwara ifata hafi 6-10% by’abagore bataraca imbyaro. Mu kuvura iyindwara bifashisha imiti ihagarika imikorere y’uyu musemburo wa kigabo nka SPIRONOLACTONE.

Mu gihe basanze uyu musemburo waragabanutse cyane cyangwa umuhungu yaratinze kugera mu bugimbi, muganga ashobora:

  • Kugutera uyu musemburo
  • Kuguha inyongera za testosterone

Nk’uko inyigo yakozwe n’ishuri ry’ubuvuzi rya Havard muri 2003 ibigaragaza, iyo ukoresheje neza testosterone wandikiwe na muganga, mu gihe gito ibibazo wari ufite biragabanuka.

IBYO WAKORA KAREMANO KUGIRANGO WIRINDE IGABANUKA  RYA TESTOSTERONE

  • Gabanya ingano y’isukari ufata
  • Sinzira bihagije (amasaha 7-9 buri joro)
  • Gabanya ibiro
  • Rya ibinure byiza, nk’ibiboneka muri avoka, soya, sesame, amagi, amata amafi cyangwa amashu.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri

Menya n’ibi: Hari ubwo kugira umusemburo wa Testosterone (twawise uwa kigabo) muke biba byiza. Aha ni kubantu bafite ibyago byo kurwara kanseriya prostate. Bivugwa ko testosterone nyinshi iri mu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri, ndetse mu kuvura iyi kanseri abaganga bifashisha imiti igabanya ingano y’uyu musemburo nka Leuprolide.

Ku barwayi baterwa uyu musemburo, nabo ni ingenzi kwisuzumisha kenshi kugirango barebe ko nta kanseriya prostate bafite.

UMWANDITSI: KWITONDA Alfred

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.