Imirire

INKINGO Z’ ABANA MU RWANDA

Gukingira ni ikintu kingenzi mu buvuzi bw’ibanze n’ uburenganzira bwa
muntu budashidikanywaho. Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ umwana,
ni ngombwa gukingira umwana inkingo zose zamugenewe kuva akivuka
kugeza ku myaka cumi n’ibiri. Gukingira ni uburyo bwifashishwa mu
kongerera ubudahangarwa bw’umubiri kugirango ubashe kwirinda indwara
mbere yuko zimugeraho. Inkingo zihabwa umwana mu Rwanda zikubiyemo
izimurinda indwara zitandukanye harimo igituntu, imbasa, umusonga,
mugiga, umuhaha, kumungwa kw’amagufwa n’ingingo, indwara ziterwa
n’agakoko ka influenza B, akaniga, agakwega, kokolishi, impiswi na kanseri
y’inkondo y’umura ku bakobwa.
Iyi ni kalendari y’inkingo zigenewe umwana akivuka kugeza ku myaka 12

Umubyeyi mu gihe atwite ahabwa inkingo ebyiri za tetanus mbere yuko
abyara. Ikindi ntagomba kurenza inkingo 5 za tetanus mu gihe cy’ubuzima
bwe bwose.
Dore uko inkingo zikurikirana:
1.Umwana ukivuka ahabwa urukingo rw’ igituntu (BCG Bacillus Calmette-
guerin) n’ imbasa (oral polio OPV).
2.Ku kwezi n’igice (ibyumweru bitandatu) ahabwa inkingo zikurikira

  • urukingo rw’ imbasa
    -urukingo (pentavalent) rukubiyemo:
  • Kokorishi
  • Agakwega (Tetanus)
  • Akaniga (diphteria)
  • Influenza (Hemophilus influenza)
  • Hepatite B
  • Urukingo rwa pinemikoke (Pnemococcal vaccine PCV13)
  • Urukingo rwa rotavisus (impiswi)
  1. Umwana umaze amezi abiri n’igice yongera guhabwa inkingo yabonye ku
    kwezi kumwe n’igice(ibyo bita gushimangira inkingo yabonye mbere)
  2. Umwana umaze amezi atatu n’igice nanone yongera kubona inkingo
    yabonye kumezi abiri n’igice havuyemo urw’impiswi.
  3. Umwana umaze amezi icyenda abona urukingo rw’iseru na Rubewole
  4. Umwana umaze amezi cumi n’atanu akabona urukingo rwo gushimangira
    rw’iseru na rubewole.

Ku mwana w’umukobwa iyo agejeje imyaka cumi n’ibiri ahabwa urukingo
rwa kanseri y’ inkondo y’ umura(human papilloma virus). Ahabwa inking
ebyiri hagati yazo harimo amezi atandatu.

INKINGO DOZEIGIHE CYO KUZIFATIRA
BCG(urukingorw’igituntu)1Akivuka
Imbasa (OPV)4Akivukakuby’umweru 6,10 na 14
DTP-HepB-Hib (akaniga,agakwega,kokolishi)3Ku by’umweru 6,10, ndetsena 14
Pneumococcal(Pinemokoke)3Ku by’umweru 6,10, ndetsena 14
Rotavirus vaccine (Impiswi)3Ku by’umweru 6,10, ndetsena 14
Measles & Rubella (MR)1Ku mezi 9
Measles(Iseru)1kumezi 15
Tetanus toxoid (kumugoreutwite)2Umubyeyiagitwiteumwana
HPV (Kanseriy’inkondoy’mura)3Inking 3 kuri buri mwana w’ umukobwaufiteimyaka 12

Impinja zivutse zitaragera igihe cyo kuvuka munsi y’ibyumweru 37 zigomba
kwakira inkingo zosse zisanzwe ku gihe kimwe n’impinja zujuje igihe cyo
kuvuka.

IMPAMVU ZO GUHABWA INKINGO

Nkuko byagaragajwe n’ ishami ry’ umuryango w’abibumbye rishinzwe
ubuzima rya OMS, byerekana ko inkingo zigabanya kandi zigakumira
ibyago byo kwandura indwara zandura, iziterwa na microbe ndetse nizindi
zigoranye gukira.

Umwanditsi: UWIZEYIMANA Marie Grace, Umunyeshuri muri Kaminuza
y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.