Imirire

KWITA KU MUBYEYI UTWITE

Ni uburyo umubyeyi yitabwaho kuva asamye kugeza abyaye.
Byibura buri mubyeyi akwiye gusura umujyanama w’ubuzima
inshuro enye mbere yo kubyara.
Uko bikorwa:
Mu Rwanda buri mubyeyi agomba gusura umujyanama
w’ubuzima byibura inshuro enye. Dukurikije uko urwego
rushinzwe ubuzima kwisi(WHO), umubyeyi asura umujyanama
w’ubuzima inshuro enye zigabanyije mu uburyo bukurikira:
 Igihe cyo gusura / kwiyandikisha bwa mbere – Gusura
bwa mbere cyangwa kwandikisha umugore utwite
bigomba gukorwa mugihe inda ikekwa.
 Uruzinduko rwa kabiri – Hagati y’ibyumweru 14 na 26.
 Uruzinduko rwa gatatu – Hagati y’ibyumweru 28 na 34.
 Uruzinduko rwa kane – Hagati y’ibyumweru 36 no
kubyara cyangwa kujya ku gise.

bikorwa na nde?
Mu Rwanda umubyeyi utwite yitabwaho na:

  1. Ku rwego rw’umudugudu: abajyanama b’ubuzima. Buri
    ngo 50-150 zo Mu Rwanda zigira byibura Abajyanama
    b’ubuzima batatu; umugore ushinzwe ubuzima
    bw’ababyeyi batwite akajya abasura ndetse n’bandi babiri

bashinzwe izindi nzego z’ubuzima akenshi bakunze Kuba
umugore n’umugabo.

  1. Ku rwego rw’ikigo nderabuzima: umuforomo cyangwa
    umubyaza. Iyo umujyanama w’ubuzima atabonekeye igihe
    cyangwa se hakaboneka ingorane mu gusuzuma umugore
    utwite hitabazwa umuforomo cyangwa umubyaza ku kigo
    nderabuzima kumwegereye
  2. Umuganga: iyo habonetse ingorane zikabije hitabazwa
    umuganga.
    Ni ibiki bikorwa mu kwita ku mugore utwite?
     Gufatirwa ibizami kugira ngo harebwe uko ubuzima
    bw’umubyeye ndetse n’umwana atwite buhagaze
     Kureba niba nta nzitizi zazabangamira umwana
    n’umubyeyi mugihe atwite cyangwa abyara.
     Kugira umubyeyi inama ku bijyanye n’imirire myiza n’indyo
    yuzuye.
     Umugore ufite ubundi burwayi, ihungabana, cyangwa
    ubana n’ubumuga agirwa inama y’ uko agomba kwitwara
    kugeza umwana avutse ndetse agakomeza gukurikiranwa
    na nyuma yo kubyara
     Hari igihe bikekwa ko azabyarira mo kugira ngo yitegure
    neza.
     Kwigishwa kuri gahunda yo kuboneza urubyaro
    Akamaro ko kwita ku mugore utwite:

Nkuko byanditswe n’ishami ry’ikigo gishinzwe kwita ubuzima
World Health Organization(WHO) ariryo Unicef mu
bushakashatsi bwakoze byaragaje ko kwita ku mugore utwite ;
 Byagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka ndetse
n’ababyeyi bapfa babyara.
 Byagabanyije ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse ni
izindi ndwara zandura n’izitandura mu bana babyarwa
n’ababyeyi bazifite.
 Abana bavuka bafite ibibazo byaba iby’imirire mibi
cyangwa se ibindi nko kuvuka adashyitse byaragabanutse
bitewe no kwigishi ababyeyi gufata indyo yuzuye, kwita
kwisuki ndetse no kwirinda amakimbirane yo mu
muryango.
Imbogamizi
Imbogamizi zihari akenshi zikunze kuboneka mu bice by’icyaro
cyane kurusha mu mijyi ahanini bitewe n’ubumenyi bucye Haba
ku babyeyi ndetse n’abajyanama b’ubuzima:
 Ibikoresho bidahagije,
 Ubumenyi bucye,
 Umwanya udahagije Haba ku mugore utwite cyangwa ku
mujyanama w’ubuzima.
 Ubwo bw’itumanaho bukiri hasi,
 Kutizerana Hagati y’umubyeyi n’umujyanama w’ubuzima,
 Kutamenya gusoma no kwandika,

 Kutamenya kubika ibanga ku abajyanama b’ubuzima,
 Gukoresha ububasha, ubumenyi ndetse n’ibikoresho mu
nyungu bwite z’umujyanama w’ubuzima.
Icyakorwa
 Hakorwa ubukangurambaga mu bagore haba abatwite
ndetse nabataratwita ku kamaro ko kwisuzumisha ndetse
no gusura umujyanama w’ubuzima bihoraho
 Kwigisha abajyanama b’ubuzima ku bijyanye ko kwita ku
mugore utwite bagahabwa ubumenyi buhagije. Kubatoza
kubika ibanga bakanahugurwa ku buryo bwo kuganiriza
umugore utwite
 Kwongera umubare w’ibikoresho byifashishwa ndetse no
kwigisha uko bikoreshwa.
 Gushyira ho uburyo bw’itumanaho bworoheye umubyeyi
n’umujyanama w’ubuzima.
Umwanzuro
Bitewe n’ingaruka nziza ziva mu kwita ku mugore utwite, ni
ingenzi kwigisha abaturage ku bijyanye niyi ngingo hakigishwa
umubare munini w’abajyanama b’ubuzima, hagashyirwaho
nuburyo bworoshye bwo guhuza umugore utwite
n’umujyanama w’ubuzima.
Imfashanyigisho zakoreshejwe:

Kugira ngo iyi nyandiko iboneke hifashishijwe imbuga nkoranya
mbaga zizwi zasurwa zigasomwa na buri wese. Hifashishijwe
ubushakatsi bwakozwe n’umwe mu banyeshuri bo muri
kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’ubuzima rusange mw’ishami rya
epimiyolojiya na biyositatisitike(Department of Epidemiology
and Biostatistics, School of Public Health), inyandiko
zitandukanye z’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe
ubuzima kwisi OMS, ikinyamakuru The New Times, omis
online.com, Reproductive Health Journal na biomedical
central.com

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Comment (1)

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.

Digital alpha hub

August 4, 2023

turabakunda cyane
Mutugezaho inyigisho nziza

Reply