
KWITA KU MUBYEYI UTWITE
Ni uburyo umubyeyi yitabwaho kuva asamye kugeza abyaye.Byibura buri mubyeyi akwiye gusura
Uru ni urubuga rwizewe rukugezaho amakuru na serivisi kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokerere.
Ni uburyo umubyeyi yitabwaho kuva asamye kugeza abyaye.Byibura buri mubyeyi akwiye gusura
Mu busanzwe imirire myiza ikwiye kwitabwaho mu buzima bwacu bwa burimunsi. Umuntu
Gukingira ni ikintu kingenzi mu buvuzi bw’ibanze n’ uburenganzira bwamuntu budashidikanywaho. Mu
IMIRIRE MIBI MU BANAImirire mibi mu bana ni ikibazo gihangayikishije isi kandi
Ifunguro rya buri munsi nicyo kibeshaho umuntu akaba ari nayo mpamvu twese
Urungano Initiative itanga serivisi zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kurubyiruko, by’umwihariko urubyiruko rubana n’ubumuga.
Hari urubyruko rutekereza ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bivura ibishishi byo mu maso.
Abahanga benshi bashingiye k’ubushakashatsi berekanye ko nta sano riri hagati yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gukira ibishishi byo mu maso
OYA. Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye nti bituma umukobwa cyangwa umugore azana ikibuno kinini ahubwo umuntu ashobora kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo ubwandu bwa SIDA,imitezi,mburugu,uburagaza ndetse n’izindi.
Uko ubuvuzi bugenda butera imbere hagenda haboneka uburyo bwo kwirinda indwara zitandukanye ndetse no kuba umuntu yakwirinda gusama mu gihe atabishaka Waba umukobwa cyangwa umugore ,mugihe cyose wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uri mu gihe cy’uburumbuke,ukaba udashaka gusama,ushobora kwegera ivuriro iryariryo ryose bakagufasha.Icyo gihe baguha ibinini birinda umuntu kuba yasama mu gihe yaba yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.Ibi binini biboneka ku mavuriro yose ndetse na za farumasi .
Icyitonderwa:Ibi binini bigomba gufatwa mu masaha mirongo irindwi n’abiri uhereye igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina idakingiye bikaba byiza bifashwe mu masaha cumi n’abiri akurikira gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
OYA. Abantu bamwe tujya twumva bavuga ngo iyo usamye umuhungu urabyumva cg umukobwa, ntabwo ari byo umenya igitsina cy’umwana gusa iyo umuganga agucishije mu cyuma inda y’igiye hejuru.
Mu gihe umuntu abizi neza ko yakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ubana n’ubwandu bwa SIDA cyangwa se abikeka hashyizweho uburyo bwo kuba barindwa kwandura.
Mu iterambere ry’ubuvuzi niho havuye ibinini birinda abantu kuba bakwandura virusi itera SIDA nyuma yuko baba bakoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA.
Ibi binini biboneka kumavuriro yose kandi binyobwa mugihe kingana n’iminsi 28.
Ibi binini bigomba gufatwa mu masaha mirongo irindwi n’abiri uhereye igihe wakoreye imibonano mpuzabitsina idakingiye bikaba byiza bifashwe mu masaha cumi n’abiri akurikira gukora imibonano mpuzabitsina.
Ibi binini ntibirinda kwandura abakoranye imibonano mpuzabitsina n’umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA gusa ahubwo birinda n’undi wese waba haraho yahuriye n’amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA.
Icyitonderwa: Turabamenyesha ko hanaje ibinini umuntu ashobora kunywa mbere yuko akorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA bikaba byamurinda kwandura.
OYA. Hari abantu bamwe na bamwe batekerezako gusiramurwa bigabanya uburyohe bw’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko gusiramurwa bitagabanya uburyohe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina .Gusiramurwa n’igikorwa cyiza ku bagabo kuko bibafasha mu isuku,bikabarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi,mburugu,agakoko gatera SIDA ndetse binagabanya ibyago byuko umuntu yarwara kanseri ifata igitsina Gabo.
Urungano Initiative, nyuma yo kubaha amakuru kubuzima bw’imyororokere, tunabagezaho amahirwe (Opportunities). Hano wahasanga amakuru ajyanye n’amarushanwa, imishinga, n’amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere