IMIRIRE MIBI MU BANA
IMIRIRE MIBI MU BANA
Imirire mibi mu bana ni ikibazo gihangayikishije isi kandi gikomeje kubangamira ubuzima
bw’ ibihumbi n’amagana y’abana benshi, ibi bikaba bituma abana badakura neza haba mu
bwenge ndetse no mu gihagararo. Usibye kuba segiteri y’ubuzima igenda itera imbere ndetse
n’ingamba zerekeye iki kibazo zikaba zikomeje gufatwa, ikibazo cy’imirire mibi mu bana
cyiracyagaragara, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Tugiye kurebera hamwe rero impamvu, ingaruka ndetse n’ icyakorwa ngo dukomeze
gukumira iki kibazo cyibasira abana batari bake ku isi, ariko reka tubanze turebe icyo imirire
mibi ari cyo:
imirire mibi iri mu bwoko bubiri, hari imirire mibi iterwa no kuba umuntu afata amafunguro
adafite intungamubiri zihagije, ni ukuvuga ibitera imbaraga, ibyubaka umubiriri ibirinda
indwara hamwe n’imyunyu ngugu cyangwa se n’ayo mafunguro ntaboneke. Bukunze
kugaragazwa no kunanuka cyane cyangwa se no kudakura mu gihagararo ku bana bafite icyo
kibazo ikindi kandi abo bana bakaba banagira ubukererwe mu birebana n’ubwenge. Ubundi
bwoko bw’imirire buterwa no kuba umuntu afata amafunguro arimo intungamubiri
nyinshi zirenze izo umubiri ukeneye cyane cyane yiganjemo ibinure, bukunze
kugaragazwa n’umubyibuho ukabije cyane ku bana bafite ubwo bwoko bw’imirire mibi.
Nubwo bwose hari ubwoko bubiri bw’imirire mibi turagaruka cyane ku mirire mibi iterwa
no gufata amafunguro arimo intungamubiri zidahagije cyangwa se n’ayo mafunguro
ntaboneke, ibyo iyo bibaye igihe kirekire nibwo umwana ashobora kugaragarwaho n’icyo
kibazo
Impamvu zitera imirire mibi:
- Ubukene no kutabona ibyo kurya ku buryo buhoraho: mu miryango
iciriritse usanga akenshi bagorwa no kubona ibyo kurya bya buri munsi,
banabibona ntibabone ibyo kurya birimo intungamubiri zihagije. Ibyo
bigatuma abana bavukira mu miryango ikennye bakomeza guhura n’ikibazo
cy’imirire mibi. - Kutonsa abana neza no kutagira ubumenyi buhagije ku byerekeye
uburyo abana bagomba kwitabwaho: ubundi urugendo rwo kwita ku
mwana rutangira umubyeyi agisama inda, aba agomba kurya neza kugira ngo
azabyare umwana ufite ubuzima buzira umuze, kandi biba bigomba gukomeza
gutyo na nyuma yuko umwana avutse. kudasobanukirwa rero n’imbaraga
z’iminsi igihumbi , ndetse no kutamenya gutegura imfashabere na nyuma yiyo
minsi igihumbi biri mu bituma abana bagira ikibazo cy’imirire mibi. - Indwara zikomoka ku mwanda no kutagira isuku: aha twavugamo
nk’impiswi, umusonga, ndetse na malariya biri mu bituma abana bashobora
kugaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi kuko izi ndwara zigabanya
ubushobozi bw’umubiri mugukwirakwiza intungamubiri, ubundi ugasanga
umwana nta n’ubushake afite bwo kurya. Ibi kandi bijyana no gukoresha
amazi mabi akaba ari nayo mpamvu iza kw’isonga mu gukwirakwiza izo
ndwara.
Ingaruka z’imirire mibi: - Kugwingira: kurya nabi igihe kirekire bituma umwana adakura neza mu
gihagararo, ugasanga uburebure n’igihagararo by’umwana ntibijyanye n’imyaka
afite. kugwingira rero bikaba biza kw’isonga mu ngaruka zituruka ku mirire mibi
mu bana. - Kudakura neza mu birebana n’ubwenge: kurya nabi mu bwana bituma
ubwenge budakura ku muvuduko wabugenewe, nibwo usanga umwana arimo
agorwa no gukora ibintu bisaba gukoresha ubwonko kandi ugasanga atabasha
kwiga neza kuko ubwenge bwe buba bwaragwingiye nabwo. - Kurwaragurika: kurya nabi igihe kirekire ku mwana bituma urungano
rw’umubiri rushinzwe kumurinda indwara narwo rudakura neza, ibi bikaba
byatuma umwana yibasirwa n’indwara kandi ku buryo buhoraho bikaba
byanamuviramo gutakaza ubuzima
Ababyeyi rero bagomba kumva kandi bagasobanukirwa ingaruka mbi zishobora guturuka
ku mirire mibi mu bana. Ni ingenzi cyane kwita ku mirire y’umwana guhera akivuka, yonka
ibere rya nyina gusa ndetse ababyeyi bakitoza gutegura amafunguro yuje intungamubiri
mugihe umwana atangiye kurya. Ku bufatanye hamwe na leta inzego zishinzwe ubuzima
zatangiye kwigisha akamaro ko guha umwana indyo yuzuye nyuma yo kumara amezi
atandatu yonka amashereka gusa mu mezi atandatu ya mbere nyuma yo kubyara.
Hashyizweho gahunda y’akarima k’igikoni aho umuryango uhinga imboga ku buryo
butabagoye kandi bugezweho bityo mu gutegura amafunguro hakaba higanjemo imboga
zifasha umubiri w’umwana kurwanya indwara. Ubuzima bw’umwana rero bugomba
kubungwa bungwa biciye mu kumugaburira indyo yuzuye kuko kurya nabi igihe kirekire ku
mwana bishobora kumugiraho ingaruka zirimo no kuba yatakaza ubuzima.
Umwanditsi: ARADUKUNDA Guillaume
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi