BWAKI YUMUSHA
Bwaki yumisha cyangwa se marasme mu ndimi zamahanga, Ni imwe mu ndwara ziterwa n’imirire
mibi ishingiye ku kubura intungamubiri.
Iyi ndwara usanga yibasira abana bato bacutse imburagihe cyangwa se batabona amashereka
ahagije n’abana badafata indyo yuzuye. Kuba umubyeyi adasobanukiwe iby’imirire cyangwa se
adafite ubumnyi mu gutegura indyo yuzuye bishobora gutuma umwana arwara bwaki.
Ikunze kandi kugaragara ku abana bavukiye mu bukene cyangwa se aho amapfa yateye.
Byumwihariko rero Bwaki yumisha(Marasme) iterwa no kubura intungamubiri zitwa poroteyine
na calori(cyangwa imbaraga umubiri ukoresha) zihagije mu mubiri. Iyo zibuze umubiri ugira
intege nke ndetse bimwe mu bikorerwa mu mubiri bigahagarara. Kurwara bwaki yumisha
bikomeye bishobora no gutera bwaki ibyimbisha izwi nka kwashiorkor.
Ibimenyetso
Ibimenyetso bya bwaki ibyimbisha:
- Kubyimbagana bitangirira ku birenge n’amagura
- Kwigunga
- Kwanga kurya
- Gutakaza ibiro kuburyo budasanzwe
- Kudakura mu gihagararo
- Gusaduka
- Komoka no gucika ibicebe ku ruhu
- Kurwara ubugenda kanwa
- Gucurama umusatsi
- Gucika intege
- Ibara ry’umusatsi rihinduka umuhondo
- Ubudahangarwa bw’umubiri buragabanuka
- Guhitwa
Uko wakirinda
Burya buri gihe kwirinda biruta kwivuza. Bwaki ni indwara ishobora kwirindwa rwose. Bamwe
mu babyeyi usanga baterwa isoni no kumva ngo umwana we afite iyi ndwara. Dore rero uko
wayirinda:
- Gutegura indyo yuzuye; Ugaha umwana imbuto, imboga, ibimwongerera ingufu,
ibimufasha gukomerra n’ibindi. - Gufata amafunguro arimo poroteyine nk’amagi
- Inyama
- Soya
- Ibishyimbo
- Amata
- Konsa umwana igihe gihagije(ukageza byibuze ku minsi igihumbi)
Wakora iki usanze umwana mu rugo arwaye bwaki yumisha(marasme)?
Kumwohereza ku kigo nderabuzima ako kanya. Uwo mwana avurirwa ku kigo nderabuzima maze
umuryango we ugahabwa Plumpy’nut, imfashanyo yibiribwa ndetse n’inyigisho zerekeye uburyo
bwo gutegura indyo yuzuye