Imirire

INDYO YUZUYE K’UMUGORE UTWITE IGIZWE NI IKI?


Ifunguro rya buri munsi nicyo kibeshaho umuntu akaba ari nayo mpamvu twese duharanira
gukora dushaka amafaranga azadufasha gutunga imibiri yacu. Indyo niyo itunga umubiri
ninayompamvu tuba tugomba kwigengesera cyane mugushaka indyo ikwiye gutunga imibiri
yacu.
Indyo ni ikintu cyose kiribwa ariko indyo yuzuye ni ikiribwa kikagira uruhare muguteza imbere
umubiri. Hatabayeho indyo yuzuye umubiri uhuranibibazo byinshi harimo indwara za hato na
hato ndetse nigwingira tutibagiwe numubyibuho ukabije.
Indwara ziterwa no kutarya indyo yuzuye ntabwo akenshi ziterwa no kutagira ubushobozi bwo
guhaha indyo yuzuye ahubwo akenshi biterwa nubujiji. Uzasanga mubihugu byateye imbere
ibiribwa bikwiriye umubiri aribyo bihenda kurusha ibyo kenshimuri Afurika dufata nkibiryo
bigezweho. Impamvu nuko ibihugu byateye imbere biturusha gusobanukirwa imibiri yacu nibyo
iba ikeneye ndetse naho ibyo ikeneye bituruka.


Indyo yuzuye ahanini bivugwako ariifunguro riba rigizwe n’
 Ibyubaka umubiri; ibishyimbo, soya, amagi, inyama, amashyaza. Ibi bikaba ari ingezi
kuko bifasha mugusana imikaya yangiritse ndetse namagufa. Ninabyo kandi bifasha
mugukora imisemburo ituma umubiri ukora neza. Ibyubaka umubiri binafasha umubiri
gukomeza kubungabunga ikigereranyo cy’ibivuburwa numubiri (maintains fluid
balance.)
 Ibitera imbaraga; ibirayi, ibijumba, ibigori, umuceri. Bitanga isukari kumubiri arinayo
ifasha mugutanga imbaraga umubiri ukoresha mubikorwa bya burimunsi.
 Ibirinda indwara; imboga nka (dodo, karoti, intoryi, amashu, isombe, brokoli, ibiyote),
imbuto. Nkuko izina ryabyo rivuga bifasha mukurinda indwara mbese bituma umubiri
ugira ubudahangarwa mukuba wapfa kwibasirwa nindwara.
 Amazi; amazi meza atetse atarimo mikorobe. Burya amazi ni ingenzi cyane. Atuma
imibiri yacu idakanyarara kandi afasha mugusukura umubiri. Ntamazi impyiko zacu
nazo ntizakora neza. Ntamazi isukari nimyunyu byatubana byinshi. Amazi afatiye runini
imibiri yacu ariko nayo agira akamaro cyane iyo anyowe neza. Ubundi kunywa amazi
urimo urarya sibyiza kuko binaniza igifu. Bisaba ko rero tuba tuzi uko nayo akoreshwa.
 Ku isahani yawe yaburi munsi ntihakabureho aya moko yose kugirango umubiri wawe
ubashe gukora neza. Erega kwirinda biruta kwivuza.
Ingaruka zo kutarya indyo yuzuye

Iyo ifunguro ryawe ribuze bimwe mubigize indyo yuzuye, umubiri hari ibyo utabasha
gukora. (bimwe byavuzwe haruguru) bityo ugacika intege akaba ari naho indwara nyinshi
zikunda guturuka. Izo ndwara ni:
 Umubyibuho ukabije; mubihugu bikiri munzira yo gutera imbere tuzikoibiryo byiza ari
amafiriti, inyama,amashokola ndetse nibindi byinshi biba byabanje guca munganda ariko
ahanini byiganjemo amavuta nisukari. Nyamara tukirengagizako ibijumba,
imyumbati,ibigori nibindi byoubwabyo biba byifitiye amavuta nisukari umubiriuba
ukeneye. Iyo twongeyemo ibyo biribwa bindi biturukamunganda, umubiri urushaho
kugira ibinure ndetsenisukari nyinshi ikabije bigatuma umuntu agira umubyibuho
ukabije. Wenda ntitwabuza abantu kurya ibikomoka munganda ariko byibura tubirye
gake ndetse dukore na siporo kuko burya siporo idufashagusohora bimwe umubiri wacu
uba udakeneye.
 Bwaki; ahanini tuziko iterwa no kubura amafunguro cyangwa se ubukene. Mundimi
zamahanga twabyita (myth) bisobanura ibintu akenshi dufata nkukuri kandi atariko.
Bizwiko abakene aribo barwaza bwaki. Ikini ikinyoma. Ahubwo bwaki iterwa no
kudafata ifunguro ryujuje byabyiciro bitatu twabonye hejuru hakiyongeraho amazi.
Urugero mfite amasahani abiri imwe iriho ibirayi bitogosheje, imboga, igi numuneke.
Indi iriho umuceri, ifiriti, mayoneze ninyama. Muraba bombi iwacu mubakiri munzira
yiterambere nabona uwariye neza aruwariye isahani iriho akanyama. Nyamara uyu
ninawe uzarwaza bwaki kuko ifunguro rye ritujuje byabindi bisabwa. Murimake, bwaki
ni indwara ituruka kukurya indyo itujuje ibice byose byavuzwe ukayirya inshuro nyinshi.
 Kugwingira; indyo turya burya ishobora kugira uruhare mumikurire yamuntu ndetse no
mumigaragarire. Indyo mbi ituzuye rero ituma umuntu uruhu rwe rukanyarara yaba yari
umwana ukabona gukura bye ntibigenda ukabona afite nkimyaka 10 agaragara nkufite
itanu. Harinigihe indeshyo ye iterwa no kurya nabi, ugasanga umuntu ntakaraso kajya
kumubiri, amaso yahenengeyeyo. Ibi byose bigaragaza ko umwana yagwingiye.
 Hari nizindi ndwara tutarondora hano kuko arinyinshi gusa zose zishamikiye kuzavuzwe
haruguru kandi zose zikaba zikomoka kumirire mibi. Twibukiranyeko imirire mibi Atari
ukurya ibijumba nibishyimbo ahubwo ni ukurya indyo itujuje ibice bitatu byose bigize
ifunguro.
Ndizerako nyuma yiyi nyandiko wowe uyisomye uzagira uruhare mukurwanya indwara
zikomoka kukurya indyo ituzuye. Ndetse nubwo bitavuzwe hejuru twibukiranyeko indyo yuzuye
ijyana nisuku. Isuku kumubiri ndetse nisuku mugutegura indyo yuzuye.


Divine Niyomuhoza
Umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda
Ishami ry’ubuvuzi umwaka wa 4
Umwanditsi w’inyandiko zivuga k’ubuzima mumuryango wa Medsar

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.