Imibonano

IMITEZI

Imitezi n’indwara ya 2 mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ikaba ikunze gufata abantu bari hagati y’imyaka 15 na 49.Nkuko tubikesha umuryango ushinzwe ubuzima ku isi abagera kuri miliyoni 106 barwaye imitezi.

Indwara y’imitezi iterwa nagakoko gato kataboneshwa ijisho kitwa Neisseria Gonorrhea mu ndimi z’amahanga.Utu dukoko twibasira uturemangingo dutwikiriye ubuso bukunze kuba buriho ururenda.hano twavuga nko mu myanya myibarukiro,mu kanwa ndetse no mubice bigize urwungano ngogozi(rectum).

UKO YANDURA

Indwara y’imitezi yandurira aha hakurikira:

  • Mu mibonano mpuzabitsina yaba isanzwe ,iyo mukanwa ndetse niyo mu kibuno
  • Umugora yanayanduza umwana amubyara

IBIMENYETSO

Umugore n’umugabo bagaragaza ibimenyetso by’imitezi kuburyo butandukanye ariko abagore ntabwo bakunze guhita bagaragaza ibimenyetso.

Dore bimwe mubimenyetso by’imitezi ku bagore:

  • Gusohora ururenda rusa n’amashyira kandi rufite umuhumuro mubi mu gitsina
  • Kuva amaraso mu gitsina adasanzwe kandi utari mu gihe cy’imihango
  • Kubabara mugihe uri gukora imibonano mpuzabitsina
  • Kubabara mu kiziba cy’inda
  • Kubabara mugihe uri kwihagarika
  • Guhinda umuriro,gutengurwa,kugira isereri ndetse no kuruka

Dore bimwe mubimenyetso by’imitezi ku bagabo:

  • Uburibwe bumeze nk’ubushye mu gihe yihagarika
  •  ururenda  rusa n’umuhondo nyuma yo kwihagarika
  • Kubabara amabya ndetse no kubyimba igitsina
  • Umugabo urwaye mu kibuno arababara ndetse yava kwituma akumva atarangiza.
  • Guhinda umuriro,gutengurwa,kugira isereri ndetse no kuruka

INGARUKA K’UMUNTU UTIVUJE

  • Ibibyimba byo muri nyababyeyi
  • Ubugumba
  • Kuvamo kw’inda ku mugore utwite
  • Kubyara umwana utuzuye k’umugore utwite
  • Kubabara mu ngingo ndetse n’ibiheri ku ruhu

UKO IMITEZI IVURWA

Imitezi ni indwara ivurwa igakira igihe uyirwaye yivuje ku gihe .

Akenshi indwara y’imitezi ivurwa n’imiti yo mubwoko bwa Antibiyotike.

UKO WAKWIRINDA INDWARA Y’IMITEZI

Nkuko twabibonye indwara y’imitezi yandurira cyane mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.Dore bumwe muburyo bwizewe bwakurinda kandura imitezi:

  • Kwifata
  • Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
  • Kwivuza hakiri kare mugihe ukekako warwaye imitezi
  • Kwisiramuza ku bagabo
  • Abagore batwite nabo bakwiye gusuzumwa indwara y’imitezi kugirrango batazanduza abana babo.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.