Imibonano

INDWARA Y’IFUMBI

Ifumbi ni indwara yibasira imyanya myibarukiro y’abagore ku ijanisha riri hagati yi 10 na 15% , ifumbi ikunze gufata udusabo tw’intangangore ndetse n’imiyobora ntanga.Iyi ndwara iyo itavuwe itera ibibazo byinshi ku mugore harimo n’ubugumba.

Ubundi imyanya my’ibarukiro y’umugore  igizwe n’ibice byimbere aribyo udusabo tubiri tw’intangangore,nyababyeyi ndetse n’imiyoborantanga ibiri.

  IBITERA IFUMBI.

Ifumbi iterwa n’udukoko dutoya duhera mugitsina tukazamuka tukajya gufata n’ibindi bice birimo nyababyeyi.Utwo dukoko dukunze kuba ari ubwo bwa Neisseria Gonorrhea na Chalamydia Trochomatis.Utu dukoko dutera ifumbi twandurira kenshi mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kand hagati ya 30-40 % ifumbi iterwa na bacteria zirenze imwe.

IBINTU BYONGERA KUBA WARWARA IFUMBI

  • Gukora imibonano mpuzatsina idakingiye kenshi
  • Kuryamana n’abagabo benshi
  • Gutangira gukora imibonano mpuzabitsina uri munsi y’imyaka 25
  • Kuba warigize kurwara ifumbi

IBIMENYETSO BY’IFUMBI

  • Kuribwa mu cyiziba cy’inda
  • Kuribwa hejuru yurukenyerero hafi no mu mayunguyungu
  • Umuriro
  • Amatembabuzi adanzwe mu gitsina rimwe na rimwe anuka.
  • UBURYO BWO KUYIMENYA
  • Gupima amatembabuzi ava mugitsina barebamo utwo dukoko
  • Gukora ibyuma bireba mu miyobora ntanga
  • Gukora echographie.
  • Ibizamini by’inkari
  • Ibizamini by’amaraso

KUYIVURA

IFUMBI iravurwa igakira .Uyirwaye ahabwa imiti yo mubwoko bwa Antibiotiki mu gihe cy’iminsi 14.

Rimwe na rimwe uyirwaye baramubaga kugirango bakuremo ibibyimba

 INGARUKA Z’IFUMBI

Ku muntu utarivuje iyi ndwara y’ifumbi ashobora kurwara:

  • Ubugumba
  • Ikibyimba mu dusabo tw’intangangore ndetse no miyoborantanga
  • Gutwitira hanze.
  • Kujya kwa mazi mu miyobora ntanga aribyo bita (hydrosalpinx)

UBURYO WAYIRINDAMO

  • Kwifata cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye
  • Gukora isuku mu myanya yibanga yawe
  • Kwivuza hakiri kare

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Comments (6)

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.

Urungano Initiative

October 22, 2022

Your name((""'"")",

October 22, 2022

Your name);SELECT SLEEP(5)#

October 22, 2022

Your name) AND SLEEP(5) AND (2767=2767

October 22, 2022

Umuco wacu

October 23, 2022

Murakoze cyane kutugezaho inkuru bziza

Reply

Digital alpha Hub

October 23, 2022

Twishimiye inkuru nziza mutanga kandi ziradufasha cyane
Murakoze muzatuganirize no kundwara yo kujojoba

Reply