Imibonano

INDWARA Y’UBURAGAZA

Indwara y’uburagaza ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikunze kwibasira cyane cyane igitsina gabo ikaba iterwa n’agakoko gato cyane kitwa “Haemophilusducreyi”.Iyi ndwara igaragazwa n’udusebe tuza ku gitsina turyana cyane ikandura hagati y’abantu bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Igitsina gabo kidasiramuye gifite ibyago byinshi byo kwandura iyindwara mugihe gikoze imobonano mpuzabitsina idakingiye n’uyirwaye.

Aka gakoko gatera uburagaza gakunze kugaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nka Afrika n’Aziya.Muri leta zunze ubumwe za Amerika abantu barindwi nibo bagaragaweho n’iyindwara muri 2016. Iyindwara kandi ikunze kugaragara mu bantu bakora umwuga wo kwicuruza iyo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Abantu banduye iyi ndwara y’uburagaza kandi baba bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida igihe nanone bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

UKO IKWIRAKWIZWA

Indwara y’uburagaza yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse no guhura cyangwa se kwitsiritanaho ku ruhu rw’uwanduye n’utarandura. Agakoko gatera iyi ndwara (haemophilusducreyi) gakunze kwibasira imyanya ndangagitsina cyane cyane iyo hariho udusebe cyangwa iyo umuntu adafite isuku ihagije.

IBIMENYETSO BY’INDWARA Y’UBURAGAZA

Umuntu wanduye iyi ndwara atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 4-10 nyuma y’uko yanduye iyi ndwara y’uburagaza.

Bimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara:

  • Uduturugunyu turyana tugaragara k’uruhu rutwikiriye igitsina ndetse no munsi y’urukenyerero
  • Uduheri duto duto dutukura kandi tworohereye ku gitsina duturika tukavamo udusebe
  • Kwihuza k’utwo dusebe nyuma y’iminsi mike
  • Kuzana amatembabuzi afite ibara ry’icyatsi cyangwa umuhondo
  • Ayo matembabuzi aba afite impumuro mbi iva mu gitsina no muri utwo dusebe
  • 50% by’abanduye bazana amaswanganga ku myanya ndangagitsina
  • Kuribwa ndetse no kuva amaraso ku gitsina
  • Kubabara mu gihe cyo kwihagarika
  • Kugira umuriro mwinshi

UKO ISUZUMWA

Indwara y’uburagaza iterwa n’agakoko gato cyane kataboneshwa amaso bityo ikaba isuzumwa kandi ikemezwa na muganga akoresheje ibikoresho byabugenewe. Uko basuzuma iyi ndwara:

  • Umuganga abaza umurwayi ibibazo bitandukanye byerekeranye n’ibimenyetso agaragaza.
  • Gusuzuma amatembabuzi ava mu gitsina hakoreshejwe mikorosikope n’ibindi bikoresho byabugenewe.
  • Guhinga amatembabuzi ava mu gitsina.

UKO INDWARA Y’UBURAGAZA IVURWA

Nyuma y’uko muganga yemeje ko umuntu urwaye indwara y’uburagaza, amwandikira imwe mu miti yo mu bwoko bwa antibiyotiki (azithromycin 1g P.O, ceftriaxone 250mgIM,ciprofloxacine 500mg P.O, or erythromycin base 500mg O.P)

Ni byiza gufata neza imiti muganga yakwandikiye nk’uko yabigutegetse. Indwara y’uburagaza iyo itavuwe neza kandi kugihe ishobora gukwirakwiza udukoko twayo mu zindi ngingo z’umubiri bityo bikagira ingaruka zikomeye k’ubuzima bw’umuntu.

Hagati y’iminsi 3-7 umurwayi atangiye gufata imiti aba yatangiye koroherwa. Iyo apimwe muganga agasanga agifite ibimenyetso areba niba yarafashe imiti neza,akanapimwa ko adafite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

UKO INDWARA Y’UBURAGAZA YAKWIRINDWA

  • Kwifata (ubu nibwo buryo bwizewe bwo kuyirinda).
  • Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
  • Kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye
  • Kwisuzumisha kenshi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
  • Kubaza umuntu mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina niba yarisuzumishije iyi ndwara ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
  • Abakorana imibonano mpuzabitsina bagomba kwikingiza, haba harimo uwanduye akabanza akivuza neza agakira.

INGARUKA ZO KUTAYIVUZA

Iyi ndwara y’uburagaza iyo itavuwe:

  • Ishobora gukwirakwira ku bantu bakorana imibonano mpuzabitsina.
  • Ibyago  byo kwandura virusi itera Sida biba byiyongereye cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
  • Iyi ndwara kandi ishobora gusenya ingirangingo z’uruhu ku gitsina.
  • Ibisebe byatewe n’iyi ndwara bishobora kandi kwandura izindi mikorobe.

UMUSOZO

Indwara y’uburagaza ni indwara ikomeye ariko ivurwa igakira kandi neza. Iyo umurwayi afashe imiti neza nk’uko yabitegetswe na muganga aba ashobora gukira mu gihe gito. Niba ukeka ko wanduye iyi ndwara cyangwa hari uwo uzi wayanduye mugire inama mwihutire kujya kwa muganga kugirango mudashyira ubuzima bwanyu mu kaga.N’ubwo nanone ikira ariko kwirinda biruta kwivuza, uburyo bwo kuyirinda burahari kandi burizewe. Ni byiza kuyirinda ndetse no kuyirinda aband itugakomeza no kwirinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.