Imibonano

MBURUGU

Mburugu n’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina iterwa n’agakoko ko mubwoko bwa bacteri kitwa Treponema pallidum.

Mburu  ifata uruhu n’umubiri w’imyanya myibarukiro y’inyuma ku bitsina byombi,rimwe na rimwe mburugu ifata no mu kanwa  ndetse nibindi bice.

UBURYO MBURUGU IKWIRAKWIZWA

Umuntu urwaye mburugu ashobora kuyanduza muburyo bubiri:

  • Kuyanduzanya mugihe habayeho gukomeretsanya mugihe cy’imibonano mpuzabitsina .Ishoborano kwanduzanya mu kanwa cyangwa se mukibuno.
  • Kuyivukana:Ubu nimugihe umugore urwaye mburu ayanduza umwana we akiri mu nda cyangwa se mugihe umwana ari kuvuka.

IBIMENYETSO

Kubantu banduriye mburugu mu mibonano mpuza bitsina,mburugu yigaragaza muburyo butatu:

  1. hagati y’icyumweru n’ibyumweru 3 umuntu wanduye mburugu azana agasebe kataryana kugitsina cye.Aka gasebe gashobora kwikiza ariko mburugu ikimukira ahandi ikaba yatuma uzana n’uduturugunyu mu kwaha,cyangwa mu mayasha.
  2. Uburyo bwakabiri mburugu iba yageze mu maraso  hagati y’ibyumweru 6-12 igatuma umuntu azana:
  3. Uduturungunyu ku mubiri we.
  4. Ibiheri ku maboko,amaguru,ku gitsina ndetse no mubirenge,rimwe na rimwe utu duhere tuzamo n’amashyira.

Muri iki gihe nibwo umuntu yanduza mburugu cyane kuberako utu duheri dukwira umubiri wose kandi amazi atugize aba arimo mburugu.

  1. Muri iki gihe umuntu ntabimenyetso aba afite.Ibi bibaho imyaka myinshi nyuma yuko umuntu afashwe na mburugu. Muri iki gihe mburugu ica intege ubwirinzi bw’umubiri kuburyo itangira gufata ibice byinshi by’umubiri harimo:
  2. Umutima
  3. Ubwonko n’urutirigongo bigatuma umuntu akaza ubwenge,agahindura imyitwarire,akaba yanarwara pararize.
  4. Umwijima ndetse no mungingo
  5. Ubugabo

UMWANA WAYIVUKANYE

Munyaka ibiri umwana atangira kuzana:

  • uduheri ku mubiri,
  • agafungana mu mazuru.
  • Umwa abyimba umwijima ndetse akazana n’igitsyo.

Umwana akarwara n’amaso.Nyuma y’imyaka ibiri umwana amazuru  n’amenyo bye birangirika ndetse ntiyumve.

UBURYO BWO KUYIMENYA

Gusuzuma amatembuzi ari kuri kagasebe ko kugitsina hakoreshejwe microscope

  Gupima abasirikare barwanya agakoko ka treponema pallidum gatera mburugu.

UBURYO BWO KUYIVURA

Kubantu banduye mburugu vuba kuyivura biroroha  aho baterwa urushinge rumwe rwa Benzathine Penicillin G.

Imiti yibanze yo kuvura mburugu ni antibiyotiki.

UBURYO BWO KWIRINDA MBURUGU

  • Urukingo
  • Gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye
  • Gupima mburugu abagore batwite
  • Kwipimisha mburugu ku bushake

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.