Kanseri

KANSERI Y’IBERE (BREAST CANCER)

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri zica abantu benshi kw’isi bitewe no gutinda kuyivuza doreko itinda   kugaragaza ibimenyetso byayo niyo hagize ibigaragara nyirabyo ntabyiteho. Iyi ndwara ikunze kwibasira igitsina gore ariko n’abagabo bashobora kugira ibyago byo kuyirwara.

Buri mwaka muri Amerika, usanga abagore bagera kuri 264.000 barwaye kanseri y’ibere ndetse n’abagabo bagera ku  2,400. Abanyamerika b’abagore bagera kuri 42.000 n’abagabo 500 bapfa buri mwaka bazize kanseri y’ibere. Abagore b’abirabura bafite umubare munini w’impfu ziterwa na kanseri y’ibere kurusha abagore b’Abazungu.

Muri 2020, kw’isi hose hari abagore miliyoni 2.3 basuzumwe kanseri y’ibere na 685 000 yishe. Buri mwaka, kanseri y’ibere mu Rwanda ingana na 16.1% by’abanduye kanseri nshya (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, 2020).

Kanseri y’ibere ni indwara irangwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo fatizo two mu ibere aho dukura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga.

IBISHOBORA GUTUMA URWARA KANSERI Y’IBERE

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibyago byo kurwara kanseri y’ibere biterwa n`ibintu byinshi. Hari ibyo washobora kwirinda hari n’ibyo utahindura, Gusa amahirwe ni uko ibyinshi biyitera ushobora kubyirinda.

IBISHOBORA GUTUMA URWARA KANSERI Y’IBERE WAKWIRINDA:

  • Kudakora cyane. Abagore badakoresha umubiri cyane bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’ibere.
  • Kugira umubyibuho ukabije cyangwa kugira umubyibuho ukabije nyuma yogucura.Abagore bakuze bafite umubyibuho ukabije bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’ibere kurusha abafite ibiro bisanzwe.
  • Amateka y’imyororokere. Gutwita bwa mbere urengeje imyaka 30, kutonsa bishobora gutera kanseri yibere.
  • Kunywa inzoga. Ubushakashatsi bwerekana ko ibyago by’umugore byo kurwara kanseri y’ibere byiyongera igihe anywa inzoga nyinshi.

IBISHOBORA GUTUMA URWARA KANSERI Y’IBERE UTAKWIRINDA:

  • Gusaza. Ibyago byo kurwara kanseri y’ibere byiyongera uko imyaka igenda yiyongera. Kanseri y’ibere ikunze kugaragara nyuma y`imyaka 50.
  • Kugira amateka bwite ya kanseri y’ibere cyangwa indwara zimwe na zimwe z`ibere zitari kanseri. Abagore barwaye kanseri y’ibere birashoboka cyane ko barwara kanseri y’ibere kunshuro ya kabiri. Umwe mu muryango wanyu yarigize kurwara kanseri y`ibere.
  • Kuvurwa hakoreshejwe imirasire (radiation therapy)..
  • Gukoresha umuti diethylstilbestrol (DES).

NINDE UFITE IBYAGO BYINSHI BYOKURWARA KANSERI Y’IBERE?

Niba ufite amateka  mu muryango wawe, hakaba harimo abigeze kugira kanseri y’amabere, ufite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’ibere.

IBIMENYETSO BIRANGA KANSERI Y’IBERE

Ibimenyetso byayo bigenda bihindagurika bitewe n’umuntu, nko kumva ikintu gikomeye mu gihe ukanze ibere, ndetse kuri benshi hari igihe nta kimenyetso na kimwe kigaragara. Rimwe na rimwe hari igihe ibimenyetso biza bibabijyagusa nk’ibya infection isanzwe cg se ikindi kibazo. Rero ni ngombwa kwisuzumisha iyi kanseri cyane cyane abafite ibyago byo kuyirwara; ni ukuvuga abagore bari hejuru y’imyaka 40 kuko iyo ivumbuwe hakiri kare iravurwa kandi irakira.Ni ngombwa kwisuzumisha igihe utangiye kumva ubabara amabere, cg imoko yahinduye ibara.

Bimwe mu bimenyetso biburira kanseriy’ibereni:

  • Kubona ibere cg agace ko ku ibere karetsemo amazi
  • Kubabara imoko ndetse ukabona itangiye kwinjira mu ibere
  • Kubabara ahantu hose ku ibere
  • Kumva ikintu gikomeye ahagana munsi y’ukuboko hegereye amabere
  • Gusohora mu ibere ibindi bitari amashereka
  • Gutukura, gukomera cg gukweduka kw’imoko cyangwa uruhu rwo ku ibere
  • Gufuruta uruhu rwo ku ibere
  • Impinduka iyo ariyo yose mu bunini cyangwa imiterere y’ibere.
  • Kuribwa amabere cyangwa mu kwaha bidafite aho bihuriye n’igihe cy’imihango

Ikimenyetso benshi bahuriraho ni ukumva ikintu gikomeye mu ibere ushobora gukoraho nawe ukumva ubwawe gusa ntikibakibabaza, ariko kibagikomeye. Kanseri y’ibere iyo igeze kure ishobora kuva mu ibere ikajya n’ahandi hantu hatandukanye.

Ibuke ko ibi bimenyetso bishobora kubaho nibindi bihe bitari kanseri.Niba ufite ibi bimenyetso ako kanya nyarukira kwa muganga.

ESE KANSERI Y`IBERE IRAVURWA IGAKIRA?

Iyo iyi kanseri ibonetse ikiri ku rwego rwo hasi iravurwa igakira bityo haba hari amahirwe menshi yo kuvurwa ugakira ukibona ibimenyetso twavuze haruguru.

UKO KANSERI Y`IBERE IVURWA

Kuvura kanseri y’ibere birashoboka cyane, ndetse ikizere cyo kuyikira kingana na90% no hejuru, cyane iyo indwara yamenyekanye hakiri kare.

Iyi kanseri ivurwa muri ubu buryo:

  • Hakoreshejwe imiti(chemotherapy)
  • Guhagarika Imisemburo bikunze kwifashishwa mu kwirinda ko kanseri izagaruka nyuma yuko ivuwe.
  • Kuvura hakoreshejwe Imirasire(radiotherapy)
  • Kubagwa(surgery).

Uburyo uwabonetseho ikibazo avurwamo bigenwa na muganga nyuma yogusuzuma byose.

UKO WAKWIRINDA GUFATWA NA KANSERI Y`IBERE

Mu gihe cyose ukeka ko hari uwo mu muryango wawe warwaye kanseri y’ibere, ni ngombwa gufata ingamba zo guhangana nayo, mu rwego rwo kuyikumira hakiri kare cyane cyane kubakobwa bakiri bato.

WAYIKUMIRA UTE?

  • Wisuzumisha mu gihe cyose ubonye kimwe mu bimenyetso twavuze haruguru kuko ni ingenzi cyane mu kwirinda ko iyi kanseri izafata indi ntera.
  • Ugenzura amabere yawe mukureba ko ntampinduka izo arizo zose zaba ziri kugaragara
  • Ugabanya ibituma habaho ukwiyongera kw`ibyago byo  kurwara kanseri bishobora guhinduka nko kunywa inzoga, umubyibuho ukabije.
  • Ukora Imyitozo ngorora mubiri buri gihe.

Dusoza twababwira ko Kanseri y’ibere ari imwe muri kanseri zihitana umubare munini w’abatuye isi ahanini bitewe no gutinda kuyivuza dore ko itinda no kugaragaza ibimenyetso byayo. Kanseri y`ibere iravurwa igakira mugihe ugiye kwisuzumisha kare kubitaro bikwegereye, ukiyumvaho bimwe mubimenyetso twabonye hejuru. Uruhare rwawe ni ingenzi mukuyirinda wirinda kunywa itabi n`inzoga, ukora imyitozongorora mubiri n`ibindi nkuko byavuzweho.Turasabwa kandi kwisuzumisha kanseri y’iberi mugihe dukekako twarwaye.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.