Kanseri

KANSERI Y’INKONDO Y’UMURA

Kanseri: Gukura muburyo budasanzwe bwuturemangingo tugize ahantu runaka.
Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Umutihealth, gukunda bang media hamwe na myoclonic
organization, tugiye gusabunikirwa byimbitse iyi ndwara.
Kanseri yinkondo yumura: ni indwara igaragazwa nogukura kuturemangingo tugize inkondo yumura
muburyo budasanzwe. Iyi kanseri yibasira igitsina gore gusa kuko aricyo kigira inkondo yumura.
Kanseri yinkondo yumura ni kanseri yakabiri muziri kwisi zica abagore cyane. Ikunze kwibasira cyane
abagore bari hagati yimyaka 45 na 50 ariko igihe abato bahuye nagakoko kayitera nabo barayandura.
Bizwiko kanseri nyinshi zidakira cyane cyane mubihugu bikiri munzira yamajyambere ariko kanseri
yinkondo yumura yo ishobora gukira mugihe ifatiranwe hakiri mumaguru mashya, mbese ibimenyetso
byibanze bikigaragara.


Ubundi se kanseri yinkondoyumura iterwa niki?


 Mbere nambere iterwa no kwandura agakoko ko mubwoko bwakabiri bwa Human Papiloma
Virus. Iyo aka gakoko kageze mumaraso yumuggore cyangwa umukobwa gahita kataka
twaturemangingo tugize inkondo yumura kagatuma twaturemangingo dukura muburyo
budasanzwe arinabyo bituma biba kanseri.
 Gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare nabyo bishobora gutera iyi ndwara kuko imyanya
ndangagitsina iba itarakura ndetse ngo ikomere neza.
 Gukora akazi kuburaya kuko bituma ukorana imibonano mpuzabitsina nabantu benshi nabyo
bishobora kukongerera amahirwe yo kwandura iyikanseri. Tutirengagije no gutwita hakiri kare.
Bishoboka bite ko yakwandurira mumibonano mpuzabitsina kandi abagabo batayirwara?
Abagabo ntankondo yumura bagira ariko bashobora kwanduza abagore. Gute? Igihe umugabo akoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye numugore ufite kanseri yinkondo yumura yakira ako gakoko kagatembera mumaraso ye ariko kukontanyababyeyi ninkondo yumura agira ntabibazo kamutera. Ikibazo kivuka igihe akoranye imibonano mpuzabitsina nundi mugore muzima nyamara amaraso yuwo mugabo agifite kagakoko. Icyo gihe rero kagakoko kajya mumugore wari muzima kakangiza yankondo yumura yari nzima. Ntibisobanuyeko wamugabo we aba atagifite kagakoko ahubwo akomeza kukabana ndetse agakomeza kwanduza abandi kuko we ataba aziko agafite.


Ibimenyetso byerekana ko urwaye kanseri yinkondo yumura


 Ubusanzwe abagore nabakobwa bagira amasohoro ariko iyo urwaye iyi ndwara amasohoro yawe aba atameze nkasanzwe mumpumuro ndetse no mwibara.
 Iyo udasanzwe uribwa mugihe cyimihango cyangwa usanzwe uribwa gakeya, igihe wanduye kanseri yinkondo yumura ububabare ugira uri mumihango buriyongera cyane.
 Utangira no kujya ubabara cyane mukiziba cyinda cg munda yo hasi kandi igihe urimo kunyara urababara cyane ndetse ukanocyera bidasanzwe.
 Igihe nanone ubabara cyane mugihe cyimibonano mpuzabitsina ndetse ubu buribwe bukajya bwiyongera aho kugabanuka ndetse waba uri muriki gikorwa ukava amaraso cyane. No kuva amaraso mugitsina kandi waramaze gucura nabyo ni ibimenyetso simusiga byiyi kanseri.
 Guhorana umunaniro ukabije, gutakaza ibiro ntampamvu ifatika ubona yaba ibigutera, guhorana umugongo ukurya cyane, kubabara amaguru cyane ndetse no kubona amaguru yawe aretsemo amazi nabyo ni ibimenyetso bya kanseri yinkondo yumura.
 Kugira ihindagurika rikabije mugihe uboneramo imihango ndetse no kujya kunyara inshuro nyinshi ugereranije nubusanzwe wananyara ukanyara inkari zidasa nizo warusanzwe umenyereye.


Ese kanseri yinkondo yumura ivurwa ite? Ese ubundi irakira?


Iyo ifatiranywe hakiri kare ishobora kuvurwa igakira. Uko ivurwa rero nimuburyo bwo kubagwa. Iyo itarafata ahantu hanini usanga iba ikiri kunkondo yumura icyo gihe urabagwa inkondo yumura igakurwamo ikajugunywa. Iyo yafashe na nyababyeyi, icyo gihe urabagwa nyababyeyi yose igakurwamo. Nanone hifashishijwe radiotherapy na chemotherapy iyi kanseri iravurwa igakira. Iyo utinze kwivuza irakomeza igafata ibindi bice byinshi bikagorana kuyivura bikakuviramo urupfu muburyo bwihuse cyane.
UKO YIRINDWA
Icyambere nukwirinda ibiyitera twavuze haruguru. Ikindi cyingenzi cyane nukwikingiza. Hakingirwa urukingo rwitwa Gardasil kandi ruhabwa abakobwa bari hagati yimyaka 12 na 15. Akarusho nuko mugihugu cyacu Rwanda uru rukingo rutangirwa Ubuntu. Ukwiye kumenyako urukingo rufatwa umuntu atarandura kuko nyuma yo kwandura ntakintu nakimwe ruba rukimaze.
UMWANZURO
Abagore nabakobwa ni abantu bafatiye runini umuryango nyarwanda. Kubabungabungira ubuzima bigirira akamaro buri munyarwanda. Kwigisha no kurwanya kanseri yinkondo yumura bikwiye kuba ingamba ya buri muntu mugusigasira ubusugire niterambere byigihugu cyacu.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.