Umubiri

IMITERERE Y ‘IGITSINA GABO

IGITSINA GABO MURI RUSANGE

Urwungano rw’imyororokere y’umugabo ni uburyo bukoreshwa n’umuntu mugihe cy’imibonano mpuzabitsina no mugihe cyo kwihagarika. Hari ibice biba hanze y’umubiri ariko ifite n’ingingo zimwe imbere mu mubiri. Ibice biri hanze y’umubiri ni igitsina gabo(imboro), imivuburantanga (amabya), n’udusaho tw’amabya. Ibice by’imbere ni imirerantanga, imiyoborantanga, agasoko n’umuvaruhago.

INGINGO ZIBA HANZE N’IMIKORERE YAZO

IGITSINA GABO (IMBORO)

Ni  urugingo rw’imibonano mpuzabitsina kandi rufite ibice bitatu, aribyo:

Imizi: igice gifatanye ninda.

Igihimba: igice cy’igitsina, kimeze nka tibe cyangwa silinderi. Imbere mu gitsina harimo ibyumba bitatu birimo ingirangingo zuzura amaraso mugihe umubiri ubyutse. Iyo amaraso yuzuze ibyo byumba, igitsina gabo kirakomera kandi kigahagarara bigatuma kinjira mu gitsinagore byoroshye.

Umutwe: impera y’igitsina gabo. Itwikiriwe nuruhu rukurwaho mugihe cyo gukebwa.

Binyuze mu gitsina hari igice cyo hanze cy’ umuyoborantanga kiba inzira y’ amasohoro (amazi arimo intanga) ninkari.

Intanga: intanga ngabo.

AGAHU GATWIKIRA AMABYA (Sikorotumu) CG AGASAHO K’AMABYA

Udusaho tw’amabya ni Udufuka turekuye nk’isakoshi y’uruhu imanitse inyuma y’igitsina gabo kandi mubisanzwe ni tubiri; kamwe iburyo akandi ibumoso, gafubika amabya kandi gafite imitsi myinshi n’imiyoboro y’amaraso imbere. Uruhare rwako nyamukuru ni ugutanga ubushyuhe bukenewe mu gukura kw’intanga. Imivuburantanga(amabya) igomba kuba ku bushyuhe bwo hasi ugereranije n’ubushyuhe bw’umubiri. Rero, imikaya idasanzwe iba mu gasaho k’amabya ishinzwe kuregera ikigero cy’ubwo bushyuhe nti gihindagurike n’ubwo umubiri wo washyuha cyangwa ugakonja.

IMIVUBURANTANGA(AMABYA)

Amabya ni udusabo tw’intanga ngabo. Umuhungu agira amabya abiri akaba ateretse mu gasaho. Amabya akora intanga ngabo n’umusemburo wa kigabo utuma umuhungu akura mu buryo butandukanye n’ubwumukobwa ( urugero: kumera ubwanwa, kumera impwempwe, kuniga ijwi…)

IMIYOBORANTANGA (EPIDIDYMIS)

Ni uduheha tubiri dushamikiye ku turerantanga.  Tuba mu muvaruhago hafi y’uruhago. Aha niho intangangabo zikuze zinyura, zikazasohoka mu masohoro igihe umugabo asohoye.

INGINGO ZIBA IMBERE N’IMIKORERE YAZO

Uturerantanga: Hejuru ya buri bya hometseho akarerantanga ari naho intanga zikurira.

Imiyoborantanga: ni uduheha tubiri dushamikiye ku turerantanga.  Tuba mu muvaruhago hafi y’uruhago. Aha niho intangangabo zikuze zinyura, zikazasohoka mu masohoro igihe umugabo asohoye.

Agasoko: Nk’uko izina ryako ribivuga kavubura amasohoro intanga ngabo zogogamo;

Umuvaruhago: Ni umuheha (agatembo) uyobora  inkari ziva mu ruhago zisohoka hanze. Uhura n’imiyoborantanga nyuma yuko usohoka mu ruhago bityo na wo ugafasha kunyuramo amasohoro

Umuvubura wa porositate: iyi mvubura iri munsi y’uruhango. Itanga amazi agaburira intanga mugihe cyo gusohora.

Imvubura za Cowper: imvubura ziri kumpande z’ umuyoboro w’inkari, munsi y’imvubura ya porositate. Amazi avuburwa yerekeza mu muyoboro w’inkari ashinzwe kunyereza uwo nuyoboro kandi akanaburizamo aside ishobora kuba ihari bitewe n’inkari nkeya zasigaye. Iyo aside ishobora kwica intanga nzima idakuwemo mbere.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.