Kubyara

SOBANUKIRWA NO KUBYARA UBAZWE(CESARIAN SECTION)

Kubyara umugore abazwe nibyo mundimi z’amahanga byitwa C-Section cyangwa Cesarienne. Hari impamvu zitandukanye zituma abaganga bafata icyemezo cyo kubaga usibyeko hari nigihe umubyeyi ariwe wisabira kubagwa ahanini bitewe no gutinya ibise, kubabara, ndetse nizindingaruka zituruka kukubyara muburyo busanzwe. Nubwo ntakitagira icyiza nikibi, ubushakashatsi bugaragaza ko kubyara ubazwe bigira ingaruka mbi cyane kubuzima by’umwana ndetse n’umubyeyi. Muriyi nyandiko turarebera hamwe impamvu bikorwa, uko bikorwa, ingaruka nuburyo twagabanya izo ngaruka.

IMPAMVU               

  • Kuba uruhinja ari runini rutabasha guca mumyanya myibarukiro y’umugore
  • Igihe umwana yabanje ibindi bice bitari umutwe nkamaguru cyangwa ikibuno
  • Kuba umugore afite mumatako hafunganye bikabuza umwana gucamo
  • Igihe umutima w’umwana utarimo gutera neza
  • Igihe ibise by’umugore bihagaze
  • Igihe umwana yananiwe ntabashe gusohoka
  • Icyemezo nyirubwite yifatiye
  • Kuba nyababyeyi ifite inkovu zaba izaturutse kukubagwa kwambere abyara cg indwara yaba yarigeze arwara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abana benshi barimo kuvuka babyibushye cyane mbese bafite umubyibuho ukabije. Uko ubu bwiyongere bukomeza kubaho nibyo bizatuma umubare wababyeyi babyara babazwe nawo uzarushaho kwiyongera.  

Ikipe yabaganga muba murikumwe ni iyi ikurikira

  • Umuganga ukubaga
  • Umwungirije umufasha kubaga
  • Umuforomo ubahereza ibikoresho
  • Umubyaza wakira umwana avutse akamwitaho nkuko biba biteganijwe
  • Umuganga utanga ikinya akanakurikirana ubuzima bwumubyeyi kubijyanye nikinya.

UKO BIKORWA

Icyumba umubyeyi abyariramo mukinyarwanda cyitwa icyumba cyiseta. Nibyo turibwifashishe muriyi nyandiko.

  • Kuramo imyenda yose  warusanganwe, bakoze neza, bakwambike ikanzu yabugenewe ubundi winjizwe mwiseta.
  • Uterwa ikinya cyo mumugongo kigafata igice cyo hasi cy’umubiri ariko ntikigusinzirize
  • Bagusukuza umuti wabugenewe aho uri bubagwe ubaga akamenyesha abandi ko agiye gutangira.
  • Banyuza bisituri (akuma kabugenewe) kuruhu kugice cyinda yo hasi hejuru gato yahoo intsya zigarukiye.
  • Batandukanya uruhu bagahita bahinguka kubinure biba biriho nabyo bakabitandukanya neza bitonze
  • Munsi yibinure haba hari akugara kumweru gato gakomeye bita fascia kaba gatwikiriye imikaya yo munda.
  • Bagakata bitonze kuburyo badakomeretsa imikaya iri munsi yako
  • Batandukanya imikaya neza bitonze nintoki hanyuma bagahinguka munda mwimbere
  • Ahangaha umuganga abareba neza nyababyeyi. Ayitoboraneza yitonze kugice cyayo cyo hasi bitewe naho umwana aherereye.
  • Kuko haba horohereye kubera ibise, ahatobora yitonze yirinda gukomeretsa umutwe w’umwana. Ashobora no kuhatoboresha umutwe wa kakuma.
  • Akimara kuhatobora amaraso nibise birisuka hanyuma muganga agashakisha umutwe cg ikindi igice cyasohotse mbere  vuba ndetse yitonze maze agakuramo umwana.
  • Umwana yitabwaho n’umubyaza nkuko byabugenewe hanyuma umuganga agasubiranya umubiri w’umubyeyi nkuko aba yawutandukanije
  • Nyababyeyi ayidodera hanze mbere yo kuyisubizamo kugira ngo arebe neza hatagira ibyo yangiza bikazateza ibibazo kumubyeyi.

INGARUKA (KUMUGORE)

  • Bafata igihe kinini bakira ndetse no  gusubirana neza kwanyababyeyi
  • Kuva cyane nyuma yo kubyara
  • Guhorana ingufu nke ndetse no gutaka umugongo burigihe
  • Kwibasirwa nudukoko dushobora kumutera infections
  • Bigira ingaruka kuzindi mbyaro ziba zizaboneka nyuma yiyo aba yabyaye abazwe.

INGARUKA (KUMWANA)

  • Kudahumeka neza byanatuma bamwongerera umwuka Oxygen
  • Gukomereka kumwana cyane cyane iyo byakozwe muburyo bwihutirwa cyane
  • Umwana ashobora kurwara Asima akagira nama allergie kubiribwa bimwe na bimwe. Ibi biba byatewe nuko ntaho aba yarahuriye nikinyabutabire Flore kiboneka mugitsina cyumugore kigira uruhare mukubaka ubudahangarwa bwumwana ugereranije nuwavutse munzira zisanzwe.

Flore ni bagiteri zingenzi ziba mugitsina cyumugore zifasha umwana cyane mukubaka ubudahangarwa bwumubiri we. Izi bagiteri zijya murwungana ngogozi, kuruhu, no mubihaha zikamufasha guhangana nindwara zubwoko bwose mugihe atangiye ubuzima bwe wenyine.

Abana babyawe hifashishijwe uburyo bwo kubaga abababyara bibasirwa nindwara zahato nahato nkibicurane, inkorora, allergie zubwoko bwose nindwara zibasira imikorere isanzwe yumubiri zikabazonga cyane ugereranije nabavuka muburyo busanzwe.

IMYITOZO YABAFASHA KUBYARA NEZA

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari uburyo umubyeyi ashobora gukoresha akamenyereza umubiri we bityo kubabara abyara no kunanirwa gusunika bikaba byagabanuka bityo ntahitemo kubagwa abyara kuko tubonyeko Bizana ingaruka kumubyeyi numwana.

  • Squat; umuntu ahagarara yemwe atandukanyije amaguru hanyuma akazamuka amanuka mbese asa nusutama kuburyo amavi ye aba ari hafi gukora kumabere akabikora inshuro makumyabiri. Uyu mwitozo imufasha gukomeza imikaya yigice cyo hasi mumayunguyungu, ndetse no gufunguka neza kwinda ibyara.
  • Kugenda namaguru; bituma umwana amanuka neza akegera inda ibyara nanyababyeyi ikiyongera ndetse binagabanya uburibwe bwumugongo abagore batwite bakunze kugira. 
  • Umwitozo wa kegel; ujya ahantu Wabasha kugarama ubundi ugakanya imikaya yo murukenyerero niyo hagati yamaguru ukabara inshuro eshatu ubundi ukayirekura nanone inshuro eshatu ubundi ibi nibura ukabisubiramo inshuro 10 byaba byiza ukabikora gatatu kumunsi. Ifasha iyo mikaya gukora neza cyane ko aricyo gice kigira uruhare runini mugutuma umwana asohoka bitagoranye. Uko kwikanya no kwikanyura nibyo bigufasha kubyaraneza. Iyo umubiri wawe wabimenyereye ntabwo ubabara cyane ndetse ntibigorana kubyara vuba.
  • Kuzamuka esikariye; kuzamuka buhoro buhoro byongera umuvuduko wamaraso ndetse bikagura inda ibyarana nyababyeyi ikiyongera. Binatuma umwana abasha kwicurika munda.
  • Butterflies; Ni ukwicara hasi wemye usobekeranije amaguru noneho ukoresheje amaboko yawe ugafasha amavi yawe gukora hasi. Ushobora kwifashisha urukuta ukarwegamira kugirango wicare wemye. Umara amasegonda 15 wicaye bene uko ukabisubiramo inshuro 5 kugeza ku 10.

ICYITONDERWA ; Ubu buryo bwo kwifashisha kugirango ubyare neza utabazwe bwakorwa numuntu uwariwe wese yaba atwite cyangwa adatwite kugirango yitegure kuzabyara neza. Utwite we agomba kubanza kubaza umuganga umukurikirana akaba yamubwira ko abwemerewe. Ndetse mugihe we azikora agomba kuba ari kumwe numuntu wabasha kumwitaho mugihe ahuye nikibazo. Agomba kandi kwirinda kwinaniza yaba ananiwe akarekera.

UMUSOZO

Kubyara ubazwe nibintu abagore benshi bagenda bihitiramo ariko mubyukuri ni ibintu bitinyitse cyane bitewe ningaruka bitera. Ndetse nkumuganga ntabwo ariigikorwa nawe ubwe aba yumwa yakorerwa ntazindi mpamvu zifatika. Ntawakishimira gutera umwana we ibibazo bizamukurikirana ubuzima bwe bwose birenga nibyo tubonye heruguru hejuru yagahe gato cyane ashobora kumara mububabare abyara neza. Mubyeyi niba ntakibazo kidasanzwe ufite cyatuma ubyara ubazwe rengera ubuzima bwumwana wawe nubwawe ubyara muburyi busanzwe.

.

UMWANDITSI

Umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda (UR-Huye)

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.