Kuboneza urubyaro

AGAKINGIRIZO NI IKI?GAKORESHWA GATE?

Agakingirizo ni agakoresho kameze nkishashi gakoreshwa muburyo bwo kuboneza urubyaro bwizewe 98% akaba ari nabwo buryo bwonyine bwo kwirinda indwara zandurura mu mibonano mpuza bitsina.

  • Ubwoko bwudukingirizo.

Agakingirizo kagira amoko abiri

  • Agakingirizo k’abagabo

Agakingirizo kabagabo nagashashi kari mubwoko bwa rastike. Kambikwa igitsina cyafashe umurego kakarinda intanga kugera mu gitsina cy’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Uko gakoreshwa: mbere yo gufungura ishashi gapfunyitsemo, urabanza ukareba ko katarengeje igihe cyangwa se ishashi yako itapfumutse.ukanirinda gukoresha ibintu bityaye igihe ugafungura. Ugafungura ukoresheje intoki gusa. Mu gihe agakingirizo kakoreshejwe nabi kandi, ibinini bishobora gukoreshwa nkubutabazi kugira ngo hirindwe inda zitateganyijwe cyangwa se indwara nka SIDA. Agakingirizo kandi gakoreshwa incuro imwe gusa kakajugunywa ahabugenewe

  • Agakingirizo k’abagore. Ni agashashi gashyirwa mu gitsina cy’umugore ka kagitwikira kuburyo intangangabo zitinjira ngo zikomeze imbere.

Uko gakoreshwa:  mukukambara, ugaseseka mu gitsina mbere yo gutangira imibonano mpuzabitsina nyuma ugakuremo neza ugapfundike, Ukajugunye ahabugenewe. Nka agakingirizo kabagobo, igihe kakoreshejwe nabi se cyangwa kavuyemo, ibini bishobora gukoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe.

  • Ibyiza byo gukoresha agakingirizo:                           
  • Ugakoresha uko ubishatse.
  • Karahendutse
  • Nta misemburo
  • Ushobora kukitwaza
  • Umubyeyi wonsa aragakoresha.
  • Ibibi byo gukoresha agakingirizo.

Nubwo agakingiro aribwo buryo bwa mbere bwizerewe mu kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, nako burya kagira ingaruka zimwe na zimwe. Zirimo:

  • Gahagarika imibonano mpuzabitsina
  • Gashobora gucika iyo gakoreshejwe nabi.
  • Hari nabantu bagira allergy ku dukingirizo.

  Ese agakingirizo kizewe ku rwego rungana iki?

  • Agakingirizo k’abagabo kizewe 98%. mu yandi magambo  abantu 2 mu bantu 100 bakoresheje akangirizo nibo bashobora gutwara inda.
  • Naho agakingirizo kabagore ko kizerwa 95%. Abantu 5 mu bantu ijana bagakoresheje nibo bashobora gutwara inda.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.