Umubiri

Ubugimbi

Ubugimbi ni igihe cy’impinduka nyinci kandi z’ingenzi ku mubiri no mu mitekerereze y’umuhungu. Ni igihe cyibonekamo impinduka zifatika zishobora gutandukanya umwana w’umuhungu n’umukobwa. Ni igihe cy’ingenzi kandi kigoye,uwari umwana atangira kwiyumva nkumuntu ukura. Wakibaza uti Ese ni ryari umwana atangira igihe cy’ubugimbi? Ni izihe mpinduka ziza muri iki gihe? Kwinjira mu bugimbi hakiri kare biterwa niki? Gutinda kugera muri iki gihe byo biva kuki? Ni nk’ibihe bibazo byihariye ingimbi zihura nabyo?

Ese ni ryari umwana atangira igihe cy’ubugimbi?

Ubusanzwe ubugimbi butangira hagati y’imyaka 9 na 14 bukarangira ku myaka 16. Ariko rero hari abashobora gutinda cyangwa bakihuta kujya muri iki gihe bitewe ni impamvu zimirire, uruhererekane rw’imiryango, uburwayi n’ibindi.

Ni izihe mpinduka ziza muri iki gihe?

Umuhungu rero ugeze muri iki gihe atangira kugarazwa nibi bikurikira:

  1. kwiyongera mu gihagararo, ibi bikaba bigirwamo
    n’umusemburo wo gukura uba urekurwa kubwinci Gukura kw’imyanyandangagitsina, ibi bikabigirwamo n’umusemburo witwa testosterone ukaba
    ushinzwe gukuza imyanyandangagitsina ndeste n’ibindi bijyana nayo.
  1. Gukura kwimikaya aho usanga umuhungu atangiye kugira ibituza binini intugu zikaguka bigatuma umuhungu atangira kugaragaza ibigango.
  2. Umuhungu utangiye kujya mu gihe cy’ubugimbi,
    atangira kumera ubwoya ahantu hatandukanye nko mu maso, mu maha, hejuru y’igitsina, ku misaya, ku kananwa, mu gituza, no kunda, gusa bamwe
    nabamwe bashobora kutazana ubwoya ahantu hamwe n’ahamwe bitewe nimpamvu zitandukanye.
  3. kuniga ijwi; agace ko mu muhogo gashinzwe ibijyanye n’ijwi karakura maze bigatuma ijwi ry’umuhungu riba iryo hasi. Bimwe bita kuvuga base.
  4. Ingoto nayo irakura ikagarara inyuma.
  5. Gukora intangangabo; udusabo dukora intangangabo turakura tugatangira gukora intanga, hanyuma umuhungu agatangira kwiroteraho nijoro. Umuhungu wageze mu gihe cyubugimbi yatera inda.
  6. Imitekerereze; imyitwarire ndetse n’imitekereze birahinduka cyane aho usanga umuhungu atangira gutekereza ku bucuti hagati ye abakobwa , akumva afite amatsiko yo kumenya byinci ku buzima bwimyororokere nibindi.Hari ibyo abangavu ningimbi bahuriraho gusa ni byo bike ugereranyije nibyo batandukaniraho. Ikindi kandi impinduka zirihuta ku bakobwa bageze mu gihe cy’bwangavu ugerernyije nabahungu. Nkuko twabibonye kandi izi mpinduka ntizitangirira igihe kimwe ku bantu bose.

Kwinjira mu bugimbi hakiri kare byo biterwa ni ki?


Imyaka y’ubugimbi sihame, igenda ihindagurika bitewe n’impamvu nyinci. Kwinjira mu bugimbi hakiri kare bivuga igihe umwana yagaragaje impinduka zijyanye n’ubugimbi ku myaka 7 cg mbere yayo. ibi biterwa nuko ubwonko buba bwatangiye kurekura imisemburo iteza izo mpinduka mbere y’igihe . ubusanzwe abakobwa nibo bagaragarwaho n’iki kibazo kurusha abahungu kandi kuri bo ntibibe bifite ikindi kibyihishinyuma gihangayikishije. Ku bahungu rero ikibazo cyo kwinjira mu bugimbi mbere yigihe gishobora guterwa n’impamvu zikomeye nko:

  1. gukomereka ku bwonko
  2. kugira ibibyimba mu bwonko
  3. N’izindi mapmvu zatera gukora nabi kwimisemburo.

Mu gihe hari ababa bafite ikibazo cyo kwinjira mu bugimbi vuba abandi baba bahangayikiye abana babo batinze kwinjira mu bugimbi byo biterwa ni ki?

  1. Bivugwa ko umwana yatinze kwinjira mu bugimbi iyo Yageje imyaka 14 nta kimenyetso cy’ubugimbi cyimugaragaraho mubyo twavuze haruguru. Ibi bikaba biterwa nimpamvu nyinshi zirimo: Indwara zakarande nka diabete ,
  2. Indwara zimirire mibi,
  3. Canceri nindwara zifata ibice bivubura imisemburo ifasha mu gihe cyubugimbi.

Ese ni ibihe bibazo abana bageze mu gihe cyubugimbi bahura nabyo? Ndetse n’inama bakurikiza kug
Bitewe nimpinduka ziba zigaragara ku mubiri hari ibibazo biba bishobora ku boneka, aha twavuga nko:

  1. kugira ibiheri mu maso; abana bageze muri kino gihe bakunze kugira ibishishi , uduheri mu maso

ugasanga bagirwa ibinyoma nabagenzi babo utwo duheri dukizwa no gukora imibonanompuzabitsina. Ibi sibyo rwose kuko biterwa nimvubura zibyuya ndetse nizikora amavuta yurihu arizo bita sebaceous gland ziba zabaye nyinci.ibyo bishisha ni ukibireka ukirirnda kubushimagura ahubwo ukongera isuku bigeraho bikagenda. Iyo byabaye byinci cyane bigatinda gukira nibwo ushobora kwegera muganga akakugira inama.

  1. Ibindi bibazo mu bugimbi harimo gukuza amabere ku bahungu aribyo bise gynecomastia byigihe gito nka mezi 6 kugeza ku mwaka. Iki ariko si ikibazo gihangayikishije kereka iyo bimaze igihe.
  2. Abageze muri iki gihe kandi bagira amashyushyu yo gukora imibonanompuzabitsina ibi kandi bishobora kubaviramo indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina tutibagiwe n’agakoko gatera SIDA. Ababyeyi baba bagomba kuba hafi. Igihe cy’ubugimbi ni igihe gikomeye cyane ababyeyi bafite inshingano yo gukurikiranira hafi ubuzima bwa bana babo ndetse bagatangira kubaganiriza ku buzima bwimyororokere.umwana watangiye kwibona ho impinduka twavuze haruguru, agomba kwitwararika ntiyishore mu mibonanompuzabitsina idakingiye, agomba kongera isuku kandi akitabwaho bihagije.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.