Achievements

URUNGANO INITIATIVE BAHUYE N’ABANYABUZIMA BIGA KUBUZIMA BW’UMUGORE UTWITE

ABO TURI BO.
Urungano Initiative ni umushinga washinzwe n’urubyiruko rw’abaganga uharanira inyungu
za rubanda washinzwe n’urubyiruko rw’abaganga binzobere mubijyanye n’ubuzima
bw’imyororokere.Uyu mushingwa washinzwe mu mwaka wa 2020 ukaba waratewe ikunga
n’imbuto Foundation muri programme yayo ya iAccelerator
INTEGO Y’URUNGANO INITIATIVE
Intego yacu ni ukugeza no guha urubyiruko amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ashingiye
k’ubushakashatsi ndetse no ku nkuru mpamo.
Dutanga kandi serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororkere kubantu bose babyifuza biciye mu
isuzuma dukorera kuri telephone, ku mbuga zacu nkoranyambaga,kuri uru rubuga rwacu
ndetse n’imbonankubone.
Urungano Initiative duha kandi agaciro urubyiruko rubana n’ubumuga kuko twabashyiriyeho
uburyo bwihariye bwo kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere dukoresheje
amashusho ndetse n’igitabo gikozwe mu majwi.
SERIVISE ZACU ZIGENEWE BA NDE?
Buri muntu wese yemerewe kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere aho yaba
aherereye hose.
Nubwo buri muntu wese yemerewe kubona serivise zacu twibanda cyane kuri ibi byiciro:
 Urubyiruko rwo mu mashuri abanza,ayisumbuye ndetse na Kaminuza
 Urubyiruko rutabashije kujya mu ishuri
 Urubyiruko rubana n’ubumuga
 Ababyeyi mu rugo
INTEGO Y’IGIKORWA
Urungano initiative basuye abajyanama b’ubuzima bakorera mu karere ka Kamonyi,
umurenge wa Gacurabwenge bagamije kwigisha ku buzima bw’umugore utwite kuva asamye
kugeza abyaye, indyo yuzuye ku mugore utwite, kwita ku mwana ukivuka mu minsi 1000 ya
mbere ndetse no kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5. Aya mahugurwa yari
agamije kwigisha abajyanama b’ubuzima ku bijyanye nizo ngingo kugira ngo nabo bazajye
kwigisha abaturage ibijyanye n’imibereho myiza y’umwana kuva bamutwite kugeza akuze
kandi bakanaba iningi za mwamba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi
y’imyaka 5 mu midugudu batuyemo. Aamhugurwa yitabiriwe n’abajyanam b’ubuzima 40 bo
mu murenge wa Gacurabwenge.
Abitabiye amahugurwa babanje guhabwa
isomo n’umukuru w’Urungano initiative, Dr
Bonavanture NIYOYITA
kubijyanye no
kwita k’umugore utwite, ibipimo by’umugore
utwite ndetse n’imibereho myiza y’umugore
utwite kugeza abyaye ndetse na nyuma yo
kubyara. Bigishijwe kandi ku bipimo ndetse
n’inkingo umugore utwite afata. Abajyanama
b’ubuzima bibukijwe kandi ingengabihe
y’ikingirwa ry’umwana kugira harushe
kunozwa imibereho myiza y’umwana
hirindwa ko yakandura indwara zikingirwa.

Visit at G.S
KIGEMBE

Urungano Initiative basuye
abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri
cya GS Kigembe mu karere ka
Kamonyi. Abanyeshuri bigishijwe
isomo ry’ubuzima bw’imyororokere
rikubiyemo ukwezi
k’umukobwa/umugore ndetse
banigishwa indwara zandurira mu
mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Isomo ryatanzwe na Dr Bonavanture
NIYOYITA, ryibanze cyane cyane mu
kwibutsa abana ukwezi k’umugore
icyo ari icyo, igihe gutangirira,
impinduka ziba mu gihe umukobwa
ageze mu gihe cy’ubwangavu, ndetse
n’isuku mu gihe cy’imihango.
Abanyeshuri bigishijwe kandi
indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina idakingiye,
ibimenyetso by’izo ndwara ndetse
n’icyo bakora mu gihe bagize ibyo
bimenyetso birimo kwihutira kugana
ivuriro ribegereye.

Irerero Icyerekezo MATABA

Urungano Initiative basuye abana bo mu irerero
Icyerekezo Mataba mu karere ka Kamonyi, Umurenge
wa Gacurabwenge, umudugudu wa Mataba aho
bateguranye indyo yuzuye n’ababyeyi ndetse
n’umurezi wo muri iryo rerero ndetse bakanatanga
ifunguro ku bana 40 bose barerwa muri iryo rerero.
Bagiranye ikiganiro n’ababyeyi mukwibukiranya
indyo yuzuye icyo ari cyo ndetse n’akamaro k’indyo
yuzuye mu mikurire y’umwana ndetse banibutsa
ababyeyi kugira akarima k’igikoni kazajya kabafasha
mu gutegura indyo yuzuye.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.