IBINYABIZIGA BIKURURANA
Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri n’ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa ntibishobora
gukurura ibinyabiziga birenze bibiri. Nyamara ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande
ntishobora gukurura rumoroke nimwe
- Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze bitatu
bigomba gutangirwa uruhusa na Minisitiri ushinzwe Gutwara Abantu n’lbintu. - IBIMAZE KUVUGWA ntibikurikizwa ku binyabiziga bikururana bivugwa hepfo, bipfa
kuba bigenda bitarengeje umuvuduko wa kilometero 20 mu isaha.
a) ibinyabiziga bikururana bikoreshwa mw’imulika-gulishwa cyangwa na ba
mukerarugendo iyo bivuye aho bibikwa bigiye gukora cyangwa se iyo byimutse aho
byakoraga bijya gukora ahandi.
b) ibinyabiziga bikururana bikoreshwa n’abapataniye imirimo iyo bivuye aho bibikwa
bigiye aho bikora cyangwa iyo bitahutse cyangwa se iyo byimutse aho byakoraga bijya
gukora ahandi.
c) imashini zihinga zikururana iyo zigenda urugendo rutarenze kilometero 25 rw’aho
zikorera.
d) ibinyabiziga bikururana bitwaye ibyamamazwa.
Igiteranyo cy’uburebure bw’ibyo binyabiziga bikururana ntigishobora kurenga metero 25. - Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga
kiyikurura hari umwanya urenze metero 3, ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa:
- ku manywa: n’agatambaro gatukura gafite byibura santimetero 50 z’uruhande;
- iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa: n’ikimenyetso cy’itara risa n’icunga
rihishije rigaragara mu mbavu keretse iyo ikibizirikanyije kimuritswe.
- Ibizirikisho by’iminyururu cyangwa by’insinga kimwe n’ibindi bizirikisho by’ingoboka
bikoreshwa gusa igihe ; nta kundi umuntu yabigenza kandi nta kindi bigiriwe, uretse gusa
kugira ngo ikinyabiziga kigere aho kigomba gukorerwa kandi nturenze na rimwe kilometero
20 mu isaha.
lbyo bizirikisho bigomba kugaragazwa n’icyapa cyera cya mpande enye zingana gifite nibura
santimetero 30 kuri kuri buri ruhande, kiri ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga
gikurura.Gutwara ibintu bidashobora kugabanywamo ibice no kugendesha ibinyabiziga
cyangwa za romoruki zikoreshwa mu gutwara ibyo bintu kandi ibiziranga bikaba birengeje
ingero ntarengwa zashyizweho n’iri teka, bitangirwa uruhushya na Minisitiri ushinzwe Gutwara
Abantu n’Ibintu amaze kuvuga ibyangombwa bigomba kuzuzwa kugirango rutangwe. - Iyo uruhushya rwasabwe rwerekeye ubugari, ubuhagarike cyangwa uburebure,
rugomba kwandikwaho itariki, kandi byaba ngombwa, rukandikwaho amasaha ibyo
bintu bizatwarirwaho kimwe n’aho bizanyuzwa. - .
- Gutwara, mu binyabiziga bigendera ku mihanda, rukururana, za gari ya moshi zirimo
ubusa cyangwa zipakiye, bishobora kwakirwa impushya zemewe ku rugendo rumwe gusa
cyangwa ku ngendo nyinshi.