Amategeko y'umuhanda

IBIMENYETSO BIMURIKA

  1. Amatara y’ibirnenyetso bimurika mu buryo bw’amatara atatu asobanuye atya:
    a) Itara ritukura rivuga : birabujijwe kurenga icyo kimenyetso
    b) itara ry’umuhondo: birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto,
    cyangwa igihe uwo murongo werekana udahari icyo kimenyetso ubwacyo, keretse igihe
    ryatse umuyobozi akiri hafi cyane ku buryo yaba atagishobora guhagarara mu buryo
    butamuteza ibyago; nyamara iyo ikimenyetso kiri mu masangangano umuyobozi arenze
    umurongo wo guhagarara cyangwa ikimenyetso muri ubwo buryo, ashobora kwambukiranya
    amasangano gusa ari uko atateza abandi ibyago;
    c) itara ry’icyatsi rivuga: uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso.
  2. Itara ritukura, itara ry’umuhondo ritamyatsa n’iry’icyatsi kibisi, ashobora gusimburwa uko
    akurikirana na kamwe cyangwa uturangacyerekezo tw’ibara ritukura, iry’umuhondo
    cyangwa icyatsi kibisi.
    Utwo turangacyerekezo dusobanura kimwe n’amatara ariko icyo tubuza cyangwa icyo
    dutangira uburenganzira kigarukira ku byerekezo byerekanwa n’utwo turangacyerekezo.
  3. Iyo mwitara harimo ishusho y’umunyamaguru imuritswe cyangwa y’igare ibyo bireba
    gusa abanyamaguru cyangwa abayobozi b’amagare n’aba velomoteri y’imitende ibiri.
  4. Amatara atukura n’ay’icyatsi kibisi y’ibimenyetso bimulika by’amabara abiri bisobanura
    kimwe n’amatara ahuje n’ayaka ku buryo butatu. Iyo yakiye rimwe asobanura kimwe n’itara
    ry’umuhondo mu buryo bwakamo amatara atatu. Itara ritukura rishyirwa
    hejuru y’itara ry’icyatsi kibisi.
    Iyo ikimenyetso kimulika gifite itara ry’umuhondo, iri rishyirwa hagati y’itara ritukura
    n’itara ry’icyatsi kibisi.
    Amatara y’inyongera agizwe n’akarangacyerekezo k’ibara ry’icyatsi kibisi, ashyirwa mu nsi
    cyangwa iruhande rw’itara ry’icyatsi kibisi.
  5. Amatara akurikirana ku buryo bukurikira:
    a) ku bimenyetso by’uburyo bw’amatara atatu
  6. Itara ry’umuhondo ryaka nyuma y’itara ry’icyatsi kibisi;
  7. Itara ritukura ryaka nyuma y’itara ry’umuhondo;
  8. Itara ry’icyatsi kibisi ryaka nyuma y’itara ritukura;
    b) ku bimenyetso by’uburyo bw’amatara abiri
    Itara ritukura n’itara ry’icyatsi kibisi azima akurikirana yabanje kwakirizwa rimwe.
  9. Ubuso bumurika bw’amatara bukozwe n’uruziga rw’umurambararo wa santimetero 18
    kugeza kuri santimetero 21 ku
    matara y’inyongera yashyiriweho abanyamaguru ku buhagarike ntarengwa bungana na
    metero imwe na santimetero 50.
  10. Ibimenyetso bimulika byerekana uburyo bwo kugendera mu muhanda kw’ibinyabiziga
    bishyirwa iburyo bw’umuhanda ukurikije icyerekezo abagenzi bireba baganamo.

Ariko, bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda n’ahandi hose
bitunganiye uburyo bwo kugendera mu muhanda, kugira ngo birusheho kugaragara neza..

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.