AMATEGEKO Y’UMUHANDA:Abanyamaguru
- Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso, utuyira turi ku mpande
z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru,
Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kandi
batanayobowe n’umwalimu,bategetswe kunyura mu tuyira turi ku mpande z’umuhanda no
ku nkengero zigiye hejuru uretse ubutaka butsindagiye butandukanya imihanda ibiri bwo
bunyurwamo gusa n’abanyamaguru bashaka guhagarara akanya gato igihe bambukiranya
iyo mihanda. - Iyo hatari utuyira two ku mpande z’umuhanda cyangwa inkengero zigiye hejuru,
cyangwa bidashobora kugendwa, abanyamaguru bagomba kunyura mu tuyira turi ku
musezero w’umuhanda, bapfa gusa kutabuza cyangwa kutabangamira uburyo bwo
guhagarara akanya gato, bwo kubisikana cyangwa kunyuranaho by’abayobozi, bibaye
ngombwa bagomba kwegera uruhande rw’inyuma rw’inkengero y’umuhanda. - Iyo nta nkengero y’umuhanda iringaniye cyangwa idashobora kugendwamo,
abanyamaguru bashobora kunyura mu kayira k’abanyamagare cyangwa se mu muhanda. Iyo
banyuze mu kayira k’abanyamagare, abanyamaguru bagomba kureka abanyamagare
n’abagendera kuli velomoteri bagahita - .’
- Abanyamaguru Bagomba kunyura mu myanya yabateganyirijwe iyo iri ahatageze
ku metero 50. - Ahari ibimenyetso by’amatara byagenewe abanyamaguru, abo bagomba kubahiriza
ibyerekanwa n’ayo matara. - Nta na rimwe abanyamaguru bashobora gutinda mu muhanda cyangwa kuhahagarara nta
mpamvu nyakuri ibiteye.
9 - Abantu batwaye utunyabiziga tw’abana, tw’abarwayi, cyangwa utw’ibimuga bubahiriza
ibyo abanyamaguru bategetswe; ni nako ibimuga byitwaye mu tunyabizigatwabyo bigomba
kubigenza, bipfa gusa kutihuta birengeje umunyamaguru ugenda bisanzwe.