Achievements

IBIRANGA IBINYABIZIGA


. IYANDIKWA RY’IBINYABIZIGA
A. Iyandikwa ry’ibinyabiziga by’abantu bikorera ku giti cyabo cyangwa ibya za ambasade
cyangwa imiryango ifite ubusonerwe nk’ubwa za ambasade no ku bakozi b’izo za ambasade
n’iyo miryango risabwa ibiro by’imisoro. Iryo saba rihekerezwa n’ibi
bikurikira:

  1. Iyo ari ikinyabiziga gishya: icyemezo cy’uwagikoze cyangwa cy’uwagicuruje,
    cyemeza ko ikinyabiziga cyatanzwe ari gishya kandi kikerekana:
    a) ingeri y’ikinyabiziga;
    b) ikimenyetso cyangwa izina ry’uwagikoze ikinyabiziga;
    c) ubwoko bwacyo;
    d) inomero ya shasi y’ikinyabiziga;
    e) inomero ya moteri y’ikinyabiziga;
    f) ingufu za moteri;
    g) uburemere bw’ikinyabiziga igihe gifite ibyangombwa byacyo byose;
    h) uburemere ntarengwa bwemewe bw’ikinyabiziga;
    i) umubare ntarengwa w’abagenzi;
    j) umwaka ikinyabiziga cyakorewemo.
  2. Iyo ari ikinyabiziga gishaje:
    a) niba ikinyabiziga cyari cyarandikishijwe mu Rwanda iryo saba riherekezwa n’ikarita
    iranga ikinyabiziga yatanzwe mu gihe ikinyabiziga giherutse kwandikwa;
    b) niba ikinyabiziga kitarandikishwa mu Rwanda, iryo saba riherekezwa n’inyandiko
    y’ibigaragaza ibinyabiziga byavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi nteruro.
  3. Ukurikije uko ikinyabiziga kimeze , isaba riherekezwa n’inyandukuro y’icyemezo
    kivuga ko icyo kinyabiziga gitangiye gukora cyangwa cyaje kitazatinda.
    B) Ibinyabiziga by’ubutegetsi n’iby’ibigo byigenga kimwe n’ibinyabiziga by’Ingabo z’lgihugu
    bihabwa inomero n’ubutegetsi bubigenga kandi bakamenyesha ibiro by’imisoro ibiranga ibyo
    binyabiziga kimwe n’ibimenyetso byahawe.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.