IUD INTRA UTERINE DEVICE (Diyu) ni iki?
Ese ni iki?
Ni agakoresho gato gashyirwa muri nyababyeyi kakarinda gusama.Ubu buryo bukaba ari ubw’igihe kirekire kandi bukaba buri muburyo bwizewe kandi butanga umusaruro mu buryo Buhari bukoreshwa.
B. Ese hagaragara ubuhe bwoko?
Igaragara mu bwoko bubiri aribwo:
1. izikoresha imisemburo
2.ikozwe mu muringa(icyuma cy’ umuringa:copper)
C. Ese ikora ite /igakoreshwa ite/ nayikoresha ryari?
Byombi yaba ikoze mu muringa cyangwa ikoresha imisemburo zirinda gusama zihindura uburyo intanga ngabo igendamo kuburyo itagera ku ntanga ngore.iyo intanga ngabo itageze ku ntanga ngore ,gusama ntibyabaho.Ikindi kandi nuko ubu buryo butangwa muri serivise zo kuboneza urubyaro ,bigakorwa na muganga. Uburyo bikorwamo byo ntibirenza iminota 5 nyuma yuko muganga agufashe bimwe mu bipimo n’ibisubizo umuha bijyanye nuko uhagaze.
Ubu buryo ni ubw’ igihe kirekire ariko si burundu,bushobora kukumaramo imyaka ariko igihe utabushaka ,wegera muganga akaba yagakuramo ukongera ukaba wasama bisanzwe.Akarusho nuko ubu buryo bwakoreshwa na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe utararenza iminsi 3,aho kakurinda gusama ku kigero cya 99%.
D. Ni ryari utayikoresha?
Ntabwo ubu buryo bwakoreshwa
- waranduye indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina
- ukeka ko wasamye/utwite
- urwaye kanseri y’ inkondo y’ umura cyangwa iya nyababyeyi
E. Ese ni uwuhe mumaro wo kuyikoresha?
- Bwakoreshwa umubyeyi yonsa kuko ntibihungabanya amashereka.
- Wasama ugatwita nyuma yo kugakuramo
- Bwakoreshwa mu gihe cy’ ingenzi mu kwitabara na nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina
- Irinda uburibwe no kuva mu gihe k’imihango kuko hari n’ abatongera kuyigira ngo itinde.
- Ni bwo buryo bwizewe cyane kandi bumara igihe kirekire
F. Ese irinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
Igisubizo ni oya.nubwo bwose ubu buryo bwizewe mu kurinda gusama no kuboneza urubyaro,ntabwo burinda indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina harimo na SIDA.
G. Ese ni izihe ngaruka zava mu kuyikoresha?
Hari ibyago bishobora kuvuka mu gukoresha ubu buryo nubwo bidakunze kubaho.harimo:
- Hari ibyago byuko ushobora gusama ku kigero gito cyane.
- Ushobora kubabara bari kugashyiramo nubwo nabyo bidakunze kubaho.
UMWANZURO
Ubu buri mu buryo bwizewe aho ubushakashatsi bwemeza ko hejuru y 99% udasama bityo bikanaba bidahenze kandi buboneke byoroshye,nubwo ibi byose byoroheye ugana izi serivise,uzikenera agomba kuba yujuje ibisabwa nkuko biteganywa na muganga.