Kuboneza urubyaro

UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO BWA SUPERIMISIDE BUKORA BUTE?

Ese superimiside ni iki?

Ni uburyo bwo kuringaniza/kuboneza urubyaro hakoreshejwe imiti ikumira intanga ngabo kugera ku ntanga ngore.Ikaba ikoreshwa n’ umugore aho ayishyira mu gitsina cye mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Akarusho nuko iyo miti itagombera kwandikwa na muganga kandi ikaba iboneka mu ma farumasi no kubigo nderabuzima.

B. Ese igaragara mu buhe bwoko?

Igaragara mu bwoko butandukanye aho usanga bumeze nk’ amavuta,nk ibinini,ibireduka,agatambaro,agafufuma,bityo rero amahitamo aturuka k’ ububoneka n’ ubikoresha.

C. Ese ikora ite /igakoreshwa ite/nayikoresha ryari?

Superimiside ikoreshwa burigihe n’ umugore mbere yuko akora imibonanompuzabitsina kandi igakoreshwa mu buryo bukwiye.Ubu buryo bushobora gukora bwonyine cyangwa bugakoresha hamwe n’ ubundi harimo nk udukingirizo,udupira,….Bukaba butanga umusaruro kukigero cya 72%,bishingiye ku bipimo bigaragaza ko superimiside ubwayo utayizera byuzuye,ahubwo bikwiye kuyikoreha kimwe n’ ubundi buryo.

Uburyo ikoramo:

superimiside irinda gusama mu buryo buburi aribwo kurinda intanga ngabo kugera mu nkondo y’ umura no guca intege intanga ngabo mu kugenda bigatuma itagera kure.

Uburyo ikoreshwamo:

1.ushyira superimiside mu gitsina mo imbere kandi neza

2.bigomba gukorwa byibuze mbere y iminota 10 cyangwa 15 mbere yuko habaho imibonano mpuzabitsina.

3.imara igihe kingana n’ isaha imwe irinda intangangabo gukomeza.

4.ntibyemewe gukaraba mu gitsina ukimara gukora imibonano mu kwirinda ko wakangiza imikorere yayo.

D. Ese ni uwuhe mumaro wo gukoresha superimiside?

  • Zirahendutse kandi zoroshye kuzibona
  • Ntibibangamira igikorwa
  • Ntabwo zikoresha imisemburo
  • Zorohsye kuzikoresha

E. Ese ni izihe ngaruka zava mu kuyikoresha?

  • iyi miti ntikumira indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina
  • yongera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina iyo ikoreshejwe inshuro nyinshi
  • ishobora gutera uburyaryate ku mpande z’igitsina ku mpande zombi(umugabo n’ umugrore)

F. Ese irinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Oya.Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje,gukoresha iyi miti cyane ntabwo birinda cyangwa ngo bikuraho indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina.

UMWANZURO

Nkuko ubushakatsi bw’ inzobere zibigaragaza,gukoresha superimiside birinda gusama kukigero utakizera neza ko birinda gusama ,bityo rero bikaba byaba byiza ko yakoreshwa hamwe n’ ubundi buryo harimo nk’ agakingirizo kugira ngo intego igerweho neza.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.