Kuboneza urubyaro

KUBONEZA URUBYARO NI IKI?BIKORWA BITE?

Kuboneza urubyaro ni ijambo rigizwe n’amagambo abari yihuje ariyo; kuboneza bivuze gushyira ikintu kumurongo cyangwa kugikora mu buryo bunoze, ndetse n’ijambo urubyaro bivuze abana babyarwa n’umugore umwe. Muri make kuboneza urubyaro ni uburyo bukoreshwa kugira ngo hirindwe kubyara abana badashoboye kurerwa. Bikaba bikorwa muburyo butandukanye no mu bihe bitandukanye aribwo gukoresha agakingirizo, agapira, inshinge, ibinini, kwiyakana ndetse no kubara iminsi y’ukwezi kumugore hakoreshejwe urunigi.

Kuboneza urubyaro byatangiye ahagana mu1936, kuko muri iki gihe wasangaga abagore benshi bapfa bazize gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko, byibura inda imwe muri eshanu yakurwaga mo nibwo hatangiwe gushishikariza abantu kuboneza urubyaro.

Turaza kwibanda ku binini nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro,

  • Kuboneza urubyaro hifashishijwe ibinini

Ni uburyo bwazanywe n’abantu (butari karemano) bwifashwa mukuboneza urubyaho hakoshejwe ibinini

Ibinini: ni imiti iri mu bwoko bw’iyo bamira. Ikaba iba irimo umusemburo w’umugore witwa esitorojene (estrogen) ndete nundi witwa purojesiterone (progesterone) isanzwe ikorwa n’udusabo tw’intanga ngore. Iyo iyi misemburo yombi ivubuwe ku kigero kinini ituma intanga ngore itarekurwa ngo ijye aho igomba gutegerereza intanga ngabo ntihabe hakibaye guhura kwintanga ngo umwana atangire abeho.  

1. Ubwoko bw’ibinini bukoshwa:

  • Ibinini bivanze: ni ubwoko bw’ibinini birimo imisemburo yombi (esitorojene na purojesiterone). Hariho ubwoko bwinshi bwo guhuza, biterwa n’inshuro ushaka kujya mumihango ndetse n’igipimo cy’imisemburo ikubereye.

Bitewe n’imshuro ushaka kujya mu mihango, habaho ubwoko bwo guhuza ibinini bikora n’ibidakora.

Hari ipaki zizamo ibinini 21 bikora n’ibinini 7 bidakora, cyangwa ibinini 24 bikora n’ibinini 4 bidakora(microgynon). Kujya mu mihango bibaho buri kwezi iyo ufashe ibinini bidakora.

Hari n’ipaki zizamo ibinini 84 bikora na 7 bidakora (microlut). Kujya mu mihango biba inshuro enye gusa mu mwaka iyo ufata ibinini bidakora.

Icyitonderwa: ibinini bikora akenshi bikunze kuba bifite ibara ry’umweru naho ibidakora bifite irindi bara nk’umutuku cyangwa icyatsi. Icyindi kandi nuko ibinini bidakora kubantu bose, hari ababikoresha nubundi bagasama cyangwa bakabona imihango.

Bitewe nuko ushaka ko ingano y’imisemburo ihora ari imwe cyangwa ihindagurika. Hari ubwoko bw’imisemburo ingana n’ubundi iba itangana.

  • Minipill (minipiri) progestogen: ubu bwoko bw’ibinini burimo purojesiterone (progesterone) gusa. Minipiri nta mahitamo menshi itanga nk’ibinini byo guhuza. Ibinini byose birimo purojesiterone ingana kandi byose birakora

2. Ibyiza byo gukoresha ibinini nk’uburyo byo kuboneza urubyaro

  • Bigabanya indwara ziterwa no gutwita nk’umuduko w’amaraso, Diyabete n’izindi.
  • Bigabanya imfu ziterwa no gutwita.
  • Bigabanya amahirwe yo kurwara kanseri z’imyororokere.
  • Bikoreshwa mu kuvura ibimenyetso biterwa n’imihango.
  • Biroroshye kubikoresha.
  • Ni inzira nziza yo kubyara abo dushoboye kurera

3. Ingaruka zo gukoresha ubu buryo

  • Bitera ingaruka zigihe gito nko kuribwa umutwe, iseseme, kubabara amabere, no guhindagura imyitwarire
  • Bishobora kongera umuvuduko w’amaraso
  • Ushobora gukomeza kuva amaraso
  • Bishobora kongera amahirwe yo kurwara indwara zikomeye nk’ kanseri y’ibere
  • Ku bantu banga kunywa ibinini guhora babinywa biragora
  • Ntabwo bikora kubantu bose

4. Inama ku bakoresha n’abashako gukoresha ikinini baboneza urubyaro

Uburyo bwo gukoresha ibinini burizewe kandi bugira ingaruka nkeya, iyo umaze kumenya kubukosha neza birakorohera kandi ibinini biboneka byoroshye ku bigo nderabuzima ndestse ko mu bajyanama b’ubuzima.

5. Umwanzuro

Muze twese abasobanukiwe nibyiza byo kuboneza urubyaro twigishe kandi dufashe abandi kubisonukirwa kuko bifasha umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange haba mu iterambere rya none ndetse n’ahazaza. Ikindi biroroha guteganyiriza abana ushoboye kurera.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Comment (1)

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.

Fanny

April 18, 2023

Hi.

Nashakaga kubaza ese ayo moko y’ibinini mutubwiye atandukanira he? Akoreshwa kimwe??

Ese umuntu ugiye kubikoresha bwa mbere yatangira kubifata ryari??

Igisubizo cyanyu ni ingenzi

Murakoze
0788442447

Reply