Kubyara

ESE UMUGORE KUGIRANGO ASAME BIMUSABA IKI?

Gusama nibyo byatumye njye nawe tubaho kandi nanone nibyo rimwe na rimwe bitera ibibazo igihe nyirubwite atabyifuzaga cyane cyane kumuntu utarashinga urugo. Gusama ni igikorwa  kigaragarira kumuntu umwe kandi mubyukuri byatewe nabantu babiri kuko gusama ni igihe intanga ngore yahishije iba yahuye nintanga ngabo yujuje ibisabwa kugirango bikore umwana. Muriyi nyandiko turarebera hamwe impamvu umuntu asama, igihe ashobora gusama, ibimenyetso biranga ko umuntu yasamye ndetse tubone utuntu nutundi tujyanye no gusama.

Ninde  ushobora gusama     

Umukobwa  wese wakuze nukuvugango wabonye imihango ashobora gusama igihe cyose akoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umusore nawe wakuze nukuvugango yaratangiye kwiroteraho hanyuma umukobwa nawe arimugihe cye cy’uburumbuke. Ubundi umusore muzima wese utangiye gusohora ashobora gutera inda igihe cyose akoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umukobwa uri mu minsi ye yuburumbuke.

Niki cyerekana ko umukobwa ari mugihe cye cyo gusama

Umukobwa iyo yatangiye kubona imihango aba yatangiye igihe cye cy’ubugore kuko burigihe aba ari mukwezi kwe. Kuko rero ukwezi kwe kugira ibice bitandukanye, habamo n’igice cyatuma asama igihe cyose akoreze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iki gice nicyo bita uburumbuke. Umukobwa muzima abona ibimenyetso bikurikira igihe ari mugihe cyuburumbuke:

  • Ururenda rureduka; ubusanzwe umukobwa ahorana ururenda ariko rwamazi. Iyo ari mugihe cye cy’uburumbuke ururenda rwe ruba rureduka rusa namazi y’umuceri kandi uba ushobora kurufata muntoki ukarukurura rugakururuka nka rasitiki rudacika. Uru rurenda ruza uhereye kumunsi intanga ngore yahishije kugeza kumunsi yapfiriyeho. Rumara iminsi ibiri. Impamvu yarwo nukugirango rutware intanga ngabo ruyishyitse aho intanga ngore iba itegerereje.
  • Kuribwa umutwe, Kuribwa umugongo, Iseseme

Nubona ibi bimenyetso by’umwihariko ururenda  rureduka, uzamenyeko isaha nisaha wakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ushobora gusama.

Ni iki gishobora kukwereka ko wasamye

Iyo umuntu agisama ntabwo bihita bigaragarira rubanda kuko akenshi tubonako umukobwa yasamye igihe inda ye yiyongereye mumubyimba, iseseme ya burimwanya nokuruka. Ibi bimenyetso nanone umenyako ari iby’umuntu utwite igihe usanzwe uzi uwo muntu mubuzima busanzwe adatwite. Iyo umuntu agisama rero, we ubwe niwe ushobora kubyimenyera bitewe nuko mumubiri we aba yumva hari impinduka za hatona hato. Niba asanzwe azi ukwezi kwe neza abona ibimenyetso yagiraga nkururenda rureduka, uduheri mumaso, kubabara umugongo, nimihango bitakiboneka. Amabere ye arabyimba akanaryaryata, abona uturaso duke duturuka munda ibyara ndetse akananyara kenshi. Ibi nibyo bimutera amakenga akaba yajya kwamuganga kugirango amenye koko ko ibyo akeka aribyo. Kugirango kwamuganga babibone nuko nibura aba amaze ibyumweru bibiri asamye kuko nibwo umubiri we uvubura umusemburo w’uko atwite.

Ese umukobwa yabasha gusama ari mu mihango?

Abakobwa benshi badakunda gukoresha agakingirizo mugikorwa cyimibonano mpuzabitsina bibwira ko kuyikora bari mumihango ntacyo biba bitwaye kuko badashobora  gusama dore ko ari nacyo kintu gituma abantu badakora iki gikorwa cyane cyane birinda igisebo cyo gutwita. Impamvu bumvako batasamira mumihango nuko nyine bizwiko imihango iboneka igihe intanga ngore yahishije ikabura intanga ngabo hanyuma igapfa ibyari byateganijwe gutungira umwana muri nyababyeyi bikaba aribyo bisohoka nkamaraso kuko biba bitakoreshejwe.

Ntitwavugako ubu busobanuro ataribwo kuko k’umukobwa utagira ukwezi guhindagukira cyangwa guto cyane nukunguku byagakwiye kugenda. Ubushakashatsi bugaragaza ko bishoboka ko umukobwa asamira mu mihango bitewe nuko turemwe bitandukanye. Abakobwa bagira ukwezi kugufi cyane kugera kuminsi 20 cg 21 ndetse nabagira ukwezi guhindagurika baba bafite amahirwe menshi cyane yo gusama bari mumihango. Abafite ukwezi guto bashobora kujya mumihango inshuro ebyiri mukwezi. Igihe abonye imihango yambere ashobora kwibwirako atasama kandi nyamara iminsi ye y’uburumbuke ntijya igera kuminsi 12 cg 14 nkumuntu usanzwe ugira ukwezi gusanzwe ahubwo yigira imbere ho gato kuburyo ubihuje niminsi ashobora kumara mumihango niyo intanga ngabo ishobora gutegereza bishobora guhurira kuminsi ye y’uburumbuke akaba yahita asama. Ufite ukwezi guhindagurika nawe ashobora gusamira mumihango kuko igihe atitonze ngo abare neza iminsi ye y’uburumbuke ashobora kwirara. Impamvu nuko hari igihe usanga uyunguyu igihe ari mu mihango cyangwa nyumayaho gato cyane ashobora guhita ajya mu burumbuke hanyuma intanga ngabo ikaba yarategereje intanga ngore akaba arasamye. Iminsi ye y’uburumbuke iba ari myinshi kandi ihindagurika cyane.

Igihe umukobwa afite ukwezi kudahindagurika kandi kuri hagati y’iminsi 24 na 35, ubushakashatsi bwerekana ko rwose adashobora gusama igihe ari mu mihango. Nubwo bwose uyunguyu ntakibazo cyo gutwita ahagirira ntibivuzeko agomba kwivuruguta mu mibonano mpuzabitsina mugihe ari mu mihango kuko ashobora gukuramo ibibazo bikomeye bikurikira; Indwara zifata mu miyoboro yinkari, Umugabo ashobora kohereza mikorobi nimyanda muri nyababyeyi, Igikorwa ntikinaryohera umukobwa.

Umusozo

Dusoreze kutuntu n’utundi. Nkuko isi igenda itera imbere, imibiri yacu nayo igenda itezwa imbere. Benshi tuziko umuntu acura kumyaka 40 na 45 kuzamura. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gusama bishoboka no kumyaka irenga 40 hifashishijwe siyanse gusa ingorane kubyara ndetse nokubyarwa zikiyongera. Bivugwako izi ngorane zizagenda zigabanuka buruko isi igenda itera imbere.Habonetse n’uburyo bwo kubyara nyamara intanga zawe zidakura cyangwa ngozibe zujuje ibyangobwa byo gutera inda cyangwa gusama. Ushobora gusamisha undi mugore mbese intanga ngabo z’umugabo wawe bakazitera undi mugore hanyuma akagutwitira kuko wenda wowe mugore uba utifuza gutwita cg ufite ibibazo bikubuza gutwita. Hari n’uburyo bwo gukoresha umwana hifashishijwe imashini zabugenewe muguhuriza intanga ngabo nintanga ngore hanze yumubiri. Ibi bikorwa mu bihugu byateye imbere ariko nti biratangira gukorwa mu Rwanda.

Umwanzuro

Gusama biririndwa byaba muburyo bwa kamere cyangwa muburyo bwa siyansi ndetse kandi birashoboka cyane gusama nyamara umubiri wawe utabifitiye ubushobozi. Iterambere rya siyanse y’uyu munsi ririmo rirahindura byinshi rimwe narimwe bishobora kuba byiza cyangwa bibi bitewe n’imyemerere ya muntu.

Umwanditsi

Niyomuhoza Divine

Editor:Cyubahiro Karangwa Verite

Editor:Dr MUTIMUKEYE Clarisse

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.