Kubyara

GUCURA K’UMUGORE BISOBANUYE IKI?

Gucura k’umugore  ni igihe umugore ageze aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.

Ni ibintu bisanzwe, biba k’umugore iyo atangiye kugeza mu myaka ya  za mirongo itanu.

Akenshi igihe kiringaniye cyo gucura k’umugore kiba hagati y’imyaka 45 n’imyaka 55. Bavuga ko umugore yacuze kare iyo acuze mbere y’imyaka mirongo ine bakanavuga ko yacuze atinze iyo bibaye arengeje imyaka mirongo itanu n’itanu.

Ugucura k’umugore bibanzirizwa no kubura imihango rimwe na rimwe cyangwa ntizire igihe kubera ikibazo cy’umusemburo wa progesterone  udahagije.

Nyuma umugore atangira kuva buhoro buhoro no kubura imihango igihe kirekire.

Bimwe mu bimenyetso biboneka kubagore bari gucura: Kumva ufite  ubushyuhe mu mubiri (67 %). Kubira ibyuya  cyane (31 %). Kutabona ibitotsi (26 %). Kugira umushiha (depression) 38,5 %. Kugabanuka kw’inda ibyara (atrophievaginale) (20 %). Gucika intege (18, 5%). Kuribwa umutwe (11 %). Guhindurwa kw’imisatsi (6,5 %). Guta ibiro (7 %). Guhinduka kw’agatuza (5,5 %)

Nkuko bisobanurwa mu bitabo byinshi, ugucura kujyana na bimwe muri ibi bikurikira :

  • Umuryango umuntu akomokamo (hérédité) : umugore n’umwana we w’umukobwa bacura hafi kumyaka imwe.
  • Ubwoko ,ikirere kiranga aho umuntu atuye (le climat) n’imibereho ye (conditions socio-économiques).
  • Kunywa itabi bituma gucura biba hafi amezi 18 mberey’igihecyari giteganyijwe.

Bimwe mu bimenyetso byogucura k’umugore

Guhora wumva ushyushye no kuribwa umutwe ni bimwe mu bimenyetso byo gucura

  • Kumva ufite icyunzwe mu mubiri
  • Kubira ibyuya cyane cyane nijoro ibi nabyo biterwa n’igabanuka rya estrogene.
  • Kugira umushiha: ibi biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo n’impinduka mu mubiri
  • Kutabona ibitotsi cyangwa se gusinzira nabi: igabanuka  rya progesterone rishobora gutuma gusinzira bigorana.
  • Gucika intege
  • Kuribwa umutwe

Ingaruka zo gucurak’umugore

  • Kurwaragurika
  • Koroha kw’amagufa
  • Kugabanuka k’uruhago bitera umugore kwihagarika  cyane cyangwa se inkari zikaba zanamucika (incontinence urinaire)
  • Inda ibyara nayo iragabanuka (atrophievaginale)
  • Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’ububobere  mu gitsina.
  • Ibyago byo kuba warwara indwara z’umutima
  • Kwiyongera kw’ibiro: bishobora guterwa n’uko igabanuka  rya estrogen rituma umubiri ubika ibinure byinshi mu bice bimwe na bimwe.

Uko wakwirinda zimwe mu ngaruka zo gucura k’umugore

Gukora siporo bishobora kugufasha guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’imisemburo mu mubiri

Gucura k’umugore si indwara ni igihe buri mugore wese anyuramo nti cyakagombye kukubera igihe kibi cg kigutera ibibazo. Niyo mpamvu rero ugomba kwirinda zimwe mu ngaruka ziterwa n’igabanuka ry’iriya misemburo.

Dore ibyo ukwiye kuzirikana:

Kwita kumirire yawe: umugore ugeze mugihe cyo gucura agomba kwita ku mirire ye nk’umwana muto. Aba agomba kurya indyo yuzuye, ikungahaye ku ntugamubiri zose nka vitamine, imyunyungugu, fibre n’izindi. Calcium na vitamini D bifasha amagufa gukomera, aha ushobora no kubifata nk’inyongera ziboneka muri farumasi. Imbuto n’imboga nabyo ni ingenzi kuko birinda kwiyongera kw’ibiro. Kurya ibikungahaye kuri poroteyine nabyo ni ingenzi cyane.

Gukora imyitozo ngororangingo: Gukora imyitozo ngorarangingo nibura iminota 30 nabyo birafasha. Bigirira akamaro amagufa yawe, umutima n’ibindi. Birinda kandi kugira umunabi na stress muri icyogihe. Kubera ko igabanuka rya estrogen rishobora gutuma umubiri ubika ibinure byinshi mu bice bimwe na bimwe by’umubiri, ni ngombwa gukora sport, kugirango bya binure bitwikwe.

Kwirinda cyangwa se guhagarika kunywa itabi n’inzoga: Kwirinda itabi n’inzoga nabyo ni ibintu byafasha kugira ubuzima mu gihe cyo gucura k’umugore. Itabi rishobora kwangiza amagufa yawe, umutima bikanongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye.

Kunywa amazi menshi: igabanuka rya estrogen rishobora gutuma umugore yumagara. Kunywa amazi ahagije bishobora kukurinda kumagara.

Kugabanya amasukari n’ibiryo byo mu nganda: ibiryo byasubiwemo mu ruganda (processed foods) sibyiza ku magufa. amasukari menshi nayo ashobora gutuma isukari yiyongera mu maraso bityo ukagira umunaniro udasanzwe cg hakaba hakurizaho indwara nka diyabete.

Editor:Cyubahiro Karangwa Verite

Editor:Dr MUTIMUKEYE Clarisse

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.