Amategeko y'umuhanda

IMIZIGO

IMIZIGO

  1. Imizigo ikinyabiziga cyikoreye igomba gupakirwa no gupangwa ku buryo
    idashobora:

a) guteza abantu ibyago mu rugendo;
b) kwangiza mu rugendo inzira nyabagendwa, impande zayo, ibiyubatsweho cyangwa
umutungo uyikikije;
c) kubuza umuyobozi kubona neza cyangwa kubangamira gufata ku muhanda cyangwa
imiyoborere y’ikinyabiziga;
d) gukingiriza amatara, uturebanyuma two hanze, ibimenyetso byerekana icyerekezo,
utugarura-rumuri, nimero ziranga ikinyabiziga cyangwa ibimenyetso umuyobozi
yerekanisha ukubok

  1. Ubugari bupimiwe mu butambike ubwo ari bwo bwose; metero 2 na santimetero 50.
    Nyamara:
    a) iyo imizigo igizwe n’ibinyampeke, ikawa, amakara, ipamba idatonoye, ibishara, ibyatsi,
    ibishami cyangwa ubwatsi bw’amatungo bidahambiriye uretse amapaki afunze, ubugari
    bwayo bushobora kugera kuri metero 2 na santimetero 75;
    b) iyo imizigo igizwe n’ibimaze kuvugwa haruguru kandi ikaba ijyanwa mu karere
    katarenga kilometero uvuye aho yapakiriwe, ubugari bwayo bushobora kugera kuri
    metero 3 usibye mu nsisiro.
    Mu biteganyijwe mu migemo a) na b) ibanza, nta nkingi n’imwe ikomeye ishobora
    gushyirwaho ku buryo igice cyayo icyo aricyo cyose cyarenga metero 1 na santimetero 25
    uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure bwacyo.
    B . Iyo ikinyabiziga cyikoreye ibintu birebire bidashobora kugabanywa, icyo gibe imizigo
    ntishobora kurenza” metero 3 ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga.
    Iyo imizigo isumba impera y’inyuma y’ikinyabiziga ho metero irenga, igice gihera
    cy’imizigo kigomba kugaragazwa:
  • ku manywa: n’agatambaro gatukura gafite byibura santimetero 50 z’uruhande;
  • iyo amatara y’ibinyabiziga agomba gucanwa: n’itara ritukura cyangwa akagarura-
    rumuri gatukura.
    Ibimenyetso bikoreshwa kugirango berekane impera y’inyuma y’imizigo ntibishobora
    gushyirwa ku buhagarike burenze metero 1 na santimetero 55 uhereye ku butaka1.
    Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amagare, na velomoteri kimwe na romoruki zikuruwe
    n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga santimetero 75. 2.
    a) Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amapikipiki adafte akanyabiziga ko kuruhande kimwe
    na romoruki zikururwa ry’ibyo binyabiziga, ntibushobora kurenga metero 1,25.
    b) Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko ku ruhande kimwe
    n’ubw’iya romuruki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga ntibushobora kurenza -santimetero 30
    ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye.
  1. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ibinyamitende itatu n’ubw’iyikorewe n’ibinyamitende ine
    bifite cyangwa
    bidafite moteri kimwe n’ubw’iyikorewe na romoruki zikuruwe n’ibyo binyabiziga
    ntibushobora kurenza santimetero 30 ku bugari bw’icyo kinyabiziga kidapakiye, kandi
    ubugari ntarengwa budakuka bukaba metero 2 na santimetero 50.
  2. Umuyobozi w’ikinyabiziga cyangwa uw’ikinyamitende itatu cyangwa uw’ikinyamitende

ine bifite moteri agomba kugira aho yicara hafite ubugari butari munsi ya santimetero 55.
Umuyobozi wa kimwe mu binyabiziga bivugwa mu gika kibanziriza iki ntashobora
kwemerera abandi bantu kwicarana nawe mu gihe umwe muri bo adafite umwanya wo
kwicaramo ungana nibura na santimetero 40 z’ubugari.

  1. Birabujijwe gutwara ku ntebe z’ikinyabiziga umubare w’abantu urenze umubare
    wateganyijwe n’uwayikoze.
  2. Birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka cumi n’ibiri iyo
    harimo indi myanya.
  3. Umuyobozi wa kimwe mu binyabiziga byavuzwe ku gika cya mbere abujijwe gutwara
    abantu mu bice y’inyuma bya karisoro y’icyo kinyabiziga cyangwa ya romoruki yacyo.
  4. Igare, velomoteri, n’ipikipiki ntibishobora gutwara abantu barenze umubare w’intebe
    ziteganyijwe.
    b) Nyamara, umuyobozi ashobora kwemerera umuntu umwe cyangwa benshi gufata
    umwanya mu gice cy’ikinyabiziga kigenewe gutwara ibintu, iyo abona bishoboka kandi
    bidashobora kuvamo impamvu yatera impanuka. Agomba kuba yizeye ko ahantu hose
    umutekano w’abo atwaye udashobora guhungabana.
    c) Ibimaze kubuzwa ntibikurikizwa n’abayobozi b’ibinyabiziga bikoreshwa mu mirimo ya
    gisirikare cyangwa ya gipolisi; cyangwa mu mirimo y’abarwanya inkongi cyangwa
    y’abasukura imihanda.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.