IBINYABIZIGA BIGERAGEZWA
.. IBINYABIZIGA BIGERAGEZWA
- Cyitwa ko kiri mu igeragezwa ikinyabiziga kigendeshwa mu muhanda n’abagikoze,
abagiteranyije, abashyiraho karoseri, abakigurisha, abongera kukigurisha cyangwa
abasannyi b’ibinyabiziga:
a) bamaze kugiteranya cyangwa kugisana kugirango basuzume imikorere myiza
y’ikinyabiziga;
b) bacyerekana kugirango kigurishwe;
c) kugirango ikinyabiziga gishyikirizwe umuguzi. - Ibinyabiziga bigeragezwa bishobora kugendeshwa mu nzira nyabagendwa bifite
ibimenyetso bibiranga, byakozwe na Minisiteri ishinzwe Transiporo.