Achievements

Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa.

  1. Hagati y’imodoka ziherekeranyije mu butumwa zigamije urugendo rumwe hagomba
    kuba byibura metero 30.
    Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ntibishobora gutonda uburebure burenga
    umurongo wa metero 500. Iyo bibaye bityo ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa
    bishobora kugabanywamo amatsinda atonze umurongo atarengeje metero 500 z’uburebure
    kandi hagati yayo hakaba byibura metero 50. Ariko rero ayo mategeko amaze kuvugwa
    haruguru ntakurikizwa ku binyabiziga by’abasirikare biherekeranije:
    a) munsisiro;
    b) kuva bwije kugeza bukeye;
    c) igihe igihu cyabuditse, kigatuma badashobora kureba neza muri metero 30 byibura.
  2. Ikinyabiziga cya mbere mu biherekeranyije mu butumwa, kigomba gushyirwaho imbere
    icyapa cy’umuhondo cyanditseho mu nyuguti zitukura “ATTENTION CONVOI”, aya
    magambo akaba asom.eka neza ku manywa muri metero 100. Ikinyabiziga cya nyuma mu
    biherekeranyije mu butumwa kigomba gushyirwaho inyuma icyapa cy’umuhondo
    cyanditseho mu nyuguti zitukura “FIN DE CONVOl”, aya magambo akaba asomeka neza ku
    manywa muri metero 100.
    Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bya gisirikare birangwa n’amabwiriza
    ashyirwaho na Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu.
  3. lbinyabiziga bikururwa n’inyamaswa biherekeranyije mu butumwa bigomba
    kugabanywamo amatsinda afite uburebure butarengeje metero 500 kandi hagati yayo
    hakaba nibura metero 30.
    -Ku mateme, hagati y’ibinyabiziga bifite ibimenyetso byerekana umuvuduko nkuko
    biteganywa ku ngingo ya 29, 4, hagomba kuba nibura metero 10.
    lbinyabiziga bikururwa n’inyamaswa.
  4. Umubare w’inyamaswa zikurura ikinyabiziga ntushobora kurenga enye zikurikiranye
    n’eshatu zibangikanye.
  5. lbinyabiziga bikururwa n’inyamaswa bigomba kujyana n’umubare uhagije
    w’abaherekeza kugira ngo bitabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda. Cyakora
    iyo umubare w’inyamaswa zikurura urenze 5, hashyirwaho umuherekeza wunganira
    umuyobozi w’ikinyabiziga.
  6. Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswa nacyo gikuruye ikindi kandi uburebure
    bw’ibikururwa bukaba burenga metero 18, hatabariwemo icyo ikinyabiziga cya mbere
    kiziritseho, hagomba umuherekeza, w’ikinyabiziga cya kabiri.
  7. lyo uburebure bw’imizigo iri ku kanyamizigo gakururwa burenga metero 12, hagomba
    umuherekeza ukurikira icyo kinyabiziga ku maguru.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.