AMATARA Y’IKINYABIZIGA N’IBIMENYETSO BIRANGA IBINYABIZIGAN’INYAMASWA.
Amategeko rusange
- Amatara ya buri kinyabiziga agomba kuba ateye ku buryo nta tara na rimwe cyangwa
akagarurarumuri bitukura byaboneka ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga kandi nta tara
cyangwa akagarurarumuri byera cyangwa by’umuhondo byagaragara mu ruhande rw’inyuma
rw’ikinyabiziga uretse itara ryo gusubira inyuma n’aranga icyerekezo. - Amatara n’utugarura rumuri bigomba gushyirwaho ku buryo nta gice na kimwe
cy’ikinyabiziga cyangwa cy’imizigo cyabangamira ibonesha ryabyo. - Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe kereka ku
byerekeye itara ndanga mubyimba cyangwa itara ndangaburumbarare n’itara ryerekana
icyerekezo. - Iyo ikinyabiziga gifite amatara abiri cyangwa menshi y’ubwoko bumwe, ayo matara
agomba kugira ibara rimwe n’ingufu zingana; kandi akagomba gushyirwaho ku buryo
buteganye uhereye ku murongo ugabanya ikinyabiziga mo kabiri mu burebure bwacyo.
Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku byerekeye itara ribonesha icyapa kiranga nomero
y’ikinyabiziga inyuma. - Utugarurarumuri turi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga tugomba gusa n’umweru,
utw’inyuma tugasa n’umutuku, naho utwo mu mbavu tugasa n’umuhondo cyangwa icunga
rihishije. - Nta tara na rimwe cyangwa akagarurumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo
cyo hasi cyane kimurika kitaba kiri hasi ya santimetero 40 kuva ku butaka, igihe ikinyabiziga
kidapakiye. Ibimaze kuvugwa ntibikurikizwa ku matara kamenabihu no kw’itara ryo
gusubira inyuma.
IBYITONDERWA
(1). Amatara maremare n’amagufi ashobora gushyirwa mu kirahure kimwe kimurika
imbere y’imodoka urumuri rwera cyangwa rw’umuhondo rudahuma amaso.
(2). Itara ryo guhagarara rishyirwaho gusa iyo ingufu za moteri zirengeje santimetero kibe
125.
(3). Itara ndanga nyuma rigomba gushyirwa ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga. (4).
Itara rigufi rishobora gushyirwa cyangwa kudashyirwa ku binyabiziga bifite moteri y’ingufu
zitarenga santimetero kibe 50.
(5). Amatara maremare n’ayo kubisikana ategetswe gukoreshwa gusa iyo
urnuvuduko w’ikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye ushobora kurenga
kilometero 20 mu isaha.
(6). Ibinyamitende itatu bifite moteri bigomba kugira amatara abiri ndanga
mbere n’amatara abiri ndanga nyuma yerekana ko ikinyabiziga gihagaze
n’utugarurarumuri tubiri inyuma, iyo hakurikijwe ubugari bwabyo, ibitegekwa mu
ngingo ya 77-3 bidashobora kubahirizwa hakoreshejwe itara rimwe gusa.
a) Ibinyabiziga bikoreshwa butagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa,
bishobora gushyirwaho amatara, yerekana icyo bikora , n’ imbere itara ry’icyatsi
ryerekana ko ikinyabiziga kidakodeshejwe. Imodoka zigishirizwaho nazo zishobora
gushyirwaho itara ryerekana icyo zikoreshwa.
.
b) buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara
risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura
kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa inyuma kandi hafi y’impera y’ibumoso
bw’ikinyabiziga.
c) Ibinyabiziga bihinga n’ibikoresho byabigenewe bikoreshwa n’abapataniye imirimo
ntibigomba gushyirwaho amatara yateganijwe ku gika cya mbere cy’iyi ngingo iyo
bitagenda hagati yuko izuba rirenga n’iyo rirashe.
d) Za otobisi zigenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa
n’icunga rihishije amyatsa, rimwe riri imbere irindi riri inyuma kugirango zerekane ko
zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda. Ayo matara agomba kumurika muri
metero 100 muri buri ruhande rw’aho zihagarara.
Amategeko yihariye
- Amatara ndanga yera cyangwa y’umuhondo ari imbere y’ikinyabiziga n’amatara
ndanga atukura ari inyuma y’ikinyabiziga agomba ariko kuba adahumishije cyangwa ngo
atere imbogamizi abandi bayobozi, kandi agaragara nijoro igihe ijuru rikeye, muri metero 300
nibura, uhereye imbere n’inyuma h’ikinyabiziga.
Nyamara, ku byerekeye amatara y’inyuma y’ibinyamitende na velomoteri, iyo ntera iba gusa
metero 100. - Utugarurarumuri tugomba, n’ijoro, igihe ijuru rikeye, kubonwa n’umuyobozi
w’ikinyabiziga kiri muri metero 1 iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’icyo
kinyabiziga.
Utugarurarumuri turi inyuma ha za romoruki tugomba gusa n’igishushanyo cya mpande
eshatu zingana zifite kuva kuri santimetero 15 kugeza kuri 20 kandi rimwe mu masonga
yayo rireba hejuru, uruhande ruteganye naryo rukaba rutambitse.
Romoruki zifite ubugari ntarengwa bwa santimetero 80 zishobora gushyirwaho
akagarurarumuri kamwe gusa, iyo zikuruwe n’ipikipiki idafite akanyabiziga ko ku ruhande.
Utugarurarumuri turi ku kindi kinyabiziga kitari romoruki ntidushobora gusa
n’igishushanyo cya mpande eshatu. - Umuguno w’inyuma w’igice kimurika cy’amatara mato ndanga mbere na ndanga
nyuma kimwe n’icy’utugarurumuri tw’imbere n’utw’inyuma, igomba kuba ahatarenga
santimetero 40 ku mpande z’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga. - Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndanga mbere na ndanga nyuma,
ntihashobora kuba aharenze metero 1 na santimetero 90 hejuru y’ubutaka, iyo
ikinyabiziga kidapakiye.
Ku byerekeye utugarura rumuri ubwo buhagarike ntibushobora kurenga metero 1 na
santimetero 20. - Amatara ndanga burumbarare agomba kubonwa n’ijoro, igihe ijuru rikeye
n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri ku ntera ya metero 200 nibura. - Amatara yo guhagarara umwanya munini agomba kwohereza imbere urumuri rwera,
n’urutukura inyuma, kandi akubahiriza ibyangombwa bituma amatara ndanga-mbere na
ndanga-nyuma agaragara. - Amatara maremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba n’ijoro igihe ijuru rikeye,
kumurika mu muhanda ku ntera ya metero 100 nibura imbere y’ikinyabiziga. Iyo ntera
ingana na metero 75 ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu zigera kuri santimetero
kibe 125. Imiguno y’inyuma y’igice kimurika cy’amatara maremare ntigomba na rimwe iyo
ayo matara agizwe n’umubare utari igiharwe, kwegera impera z’ubugari bwose no ku
mikaba y’inyuma y’igice kimurika cy’amatara magufi. - Amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo, agomba, nijoro, igihe
ijuru rikeye, kumurika mu muhanda, nibura mu ntera ya metero mirongo ine imbere
y’ikinyabiziga.
Iyo ntera ingana na metero cumi n’eshanu ku binyabiziga bifite moteri itarengeje ingufu za
santimetero kibe 125. Umuguno wo hejuru w’igice kimurika cy’amatara rnagufi ntushobora
gusumba metero 1 na santimetero 20 uhereye ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye. - Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura, rigomba, ridahumisha, kugaragara n’ijoro igihe
ijuru rikeye mu ntera nibura ya metero 150, no ku manywa igihe cy’umucyo mu ntera nibura
ya metero 20.
Iyo itara ryo guhagarara riri hamwe n’itara ndanga-nyuma cyangwa rifatanye naryo,
rigomba kugira urumuri rubonesha cyane kurusha iryo rifatanye naryo. - Ahari hejuru cyane h’ubuso bubonesha bw’itara ryo guhagarara ntihashobora gusumba
metero 1 na santimetero 55 uhereye ku butaka, igihe ikinyabiziga kidapakiye. - Iyo ikinyabiziga gifite gusa itara rimwe ryo guhagarara, iryo tara rigomba gushyirwa mu
murongo ugabanyije ikinyabiziga mo kabiri ku buryo bungana mu burebure bwacyo
cyangwa hagati y’uwo murongo n’impembe y’ibumoso y’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga. - Itara ryo guhagarara rigomba kwaka iyo feri y’urugendo ikoreshejwe.
- Amatara ndanga cyerekezo agomba kuba agizwe n’ibintu bifashe ku rumuli rumyatsa,
biringanije ku buryo bigira umubare utari igiharwe, ku mpande z’imbere n’inyuma
z’ikinyabiziga, amatara y’imbere akaba yera cyangwa umuhondo, ay’inyuma akaba atukura
cyangwa asa n’icunga rihishije.
Ayo matara ashobora gufatanywa n’amatara ndanga n’amatara yo guhagarara. - Aho amatara ndanga cyerekezo ashyirwa ku kinyabiziga hagomba kuba hateye ku buryo
ibyerekezo byerekanwa nayo matara bibonwa ku manywa na n’ijoro, baba imbere cyangwa
inyuma h’ikinyabiziga, n’abagenzi bakeneye kumenya imigendere y’ikinyabiziga. - Amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragara n’ijoro, igihe ijuru rikeye , mu ntera
nibura ya metero 150 no ku manywa igihe cy’umucyo, mu ntera ya metero 2-9. - Ahari hejuru cyane y’itara ndanga cyerekezo, ntihashobora kuba aharenze metero 1 na
santimetero 90 hejuru y’ubutaka igihe ikinyabiziga kidapakiye. - Imikorere y’imyatsa igomba kuba inshuro 90 mu mount, hashobora kwiyongeraho
cyangwa kugabanukaho inshuro z’imyatsa 30.
Itara ribonesha icyapa kiranga numero y’ikinyabiziga rigomba kuba ryera, kandi nijoro igihe
ijuru rikeye, rigomba gutuma izo numero zisomerwa muri metero 20 nibura, inyuma y’
ikinyabiziga, iyo gihagaze.
Iryo tara ntirishobora kwohereza inyuma y’ikinyabiziga urumuri ruturutse mu isoko yarwo.