IBIMENYETSO BIRI MU MUHANDA
. Ibimenyetso birombereje
- Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya
umuhanda mo kabiri.
Bishobora kuba bigizwe na:
a) umurongo udacagaguye;
b) umurongo ucagaguye;
c) umurongo udacagaguye n’umurongo ucagaguye ibangikanye. - Umurongo wera udacagaguye uvuga ko umuyobozi wese abujijwe kuwurenga. Kandi
birabujijwe kugendera ibumoso bw’umurongo wera udacagaguye, iyo uwo murongo
utandukanya ibyerekezo byombi by’umuhanda. - Umurongo ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga, keretse mu gihe
agomba kunyura ku kindi kinyabiziga, gukatira ibumoso, guhindukira cyangwa kujya
mu kindi gice cy’umuhanda.
Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane, tuvuga ko
umurongo ukomeza wegereje. - Iyo umurongo wera ukomeje n’umurongo wera ucagaguye ubangikanye umuyobozi
agomba kwita gusa ku murongo urushijeho kumwegera. - lgice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye
kandi gifite ubugari budahagije kugira ngo imodoka zitambuke neza, kiba ari agahanda
k’amagare. - Umurongo were udacagaguye ushobora gucibwa ku nkombe nyayo y’umuhanda,
umusezero w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse
kugirango biboneke ku buryo burushijeho. - Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda, umusezero
w’inzira y’abanyamaguru cyangwa w’inkengero y’umuhanda yegutse, bivuga ko
uguhagarara umwanya munini bibujijwe kuri uwo muhanda ku burebure bw’uwo murongo. - Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango
ugaragaze inkombe mpimbano yawo.
Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’uwo murongo kigenewe guhagararwamo umwanya muto
n’umwanya munini keretse kubyerekeye imihanda irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda
y’imodoka.
.lmyanya ibinyabiziga bigomba guhagararamo ishobora kugaragazwa n’imirongo yera
yambukiranya umuhanda. - Mu gihe iyo mirongo nta kundi yagenwe, imirongo yera irombereje igomba kugira
ubugari buri hagati ya santimetero 10 na santimetero 15, naho imirongo migari igomba
kugira ubugari buri hagati ya santimetero 40 na santimetero 60.
ibimenyetso byambukiranya - Umurongo mugari wera udacagaguye uciye ku buryo bugororotse ku nkengero
y’umuhanda werekana aho abayobozi bagomba no guhagarara akanya gato gategetswe. - Umurongo ugizwe na mpande-eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho
abayobozi zireba baturuka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda
werekana aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka,
- Ahanyurwa n’abanyamaguru haciye imirongo yera iteganye n’umurongo ugabanya
umuhanda mo kabiri mu burebure bwawo. - Ahanyura abayobozi b’amagare n’aba velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya
umuhanda haciye imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare cyangwa ingirwamyashi
by’ibara ryera. - Imirongo yera yambukiranya umuhanda, igomba kuba ifite ubugari buri hagati ya
santimetero 20 na santimetero 60.
Ibindi bimenyetso.
: - Uturangacyerekezo dutoranya tw’ibara ryera dushobora gushyirwa hafi y’amasangano.
Utwo turangacyerekezo twerekana igisate cy’umuhanda abayobozi bagomba gukurikira
kugira ngo bagane mu cyerekezo cyerekanwa n’utwo turangacyerekezo.
Kandi mu masangano abayobozi bagomba gukulikira icyerekezo, cyangwa kimwe mu
byerekezo byerekanwa ku gisate cy’umuhanda barimo. - Umurongo uciyemo uduce umenyesha ahegereye umurongo ukomeje ushobora
kuzuzwa n’uturanga gukata tw’ibara ryera.
Utwo turangacyerekezo tumenyesha igabanurwa ry’umubare w’ibisate by’umuhanda
bishobora gukoreshwa mu cyerekezo bajyamo. - Ibyandikishijwe ibara ryera mu muhanda bishobora kuzuza ibyerekanwa n’ibyapa.
- lbyerekezo binyuranye bishobora kwerekanwa ku bsate by’umuhanda.
- Uturangacyerekezo n’inyuguti z’ibyanditse bigomba kugira nibura uburebure bwa
metero 2 na santimetero 50 keretse aho imivuduko yo kwegera aho biri itarenga
kilometero 50 mu isaha n’ubugari bwabyo bugomba kuba hagati ya santimetero 10 na
santimetero 30. - Imyanya y’aho ibinyabiziga bibujijwe kunyura cyangwa bitegeka ibinyabizigakunyura mu
cyerekezo iki n’iki, bishobora kugaragazwa ku butaka n’imirongo iberamye iteganye yera, ifite
ubugari buli hagati ya santimetero 10 na santimetero 15 kandi itandukanijwe na santimetero kuva kuri
20 kugeza kuri santimetero 30.