Kubyara, Umubiri

SOBANUKIRWA N’UKWEZI K’UMUGORE.

Buri kwezi hagati mu myaka guhera mu bwangavu kugeza umugore aciye imbyaro, umubiri w’umugore muzima unyura mu ruhererekane rw’impinduka ziberamo imbere mu rwungano rw’imyororokere, witegura kuba wasama umugore agatwita. Uru ruhererekane rw’impinduka ahanini ziterwa n’imisemburo rwitwa Menstrual cycle, tukaba tubizi mu Kinyarwanda nk’ukwezi k’umugore. Ukwezi kuzima kuba kuri hagati y’iminsi 21 kugeza kuri 35. Iyo ibaye mike cyangwa myinshi ikarenga bishobora guteza ibindi bibazo.

Buri kwezi, igi cyangwa intanga ngore irakura, ikarekurwa iva mu mirerantanga ikajya gutegerereza mu miyoborantanga ahabugenewe, aho ishobora guhurira n’intangangabo bigakora igi rizavamo umwana ahazaza. Utunyangingo n’ingirabuzima fatizo za nyababyeyi muri kino gihe ziriyubaka zigatangira kwitegura igi cyangwa umwana ushobora kuremwa iyo habayeho ibangurirwa ry’intangangore.

Iyo habuze intangangabo, mbese ibangurira ritabayeho, ibyari byiteguye kwakira no gutunga umwana birasenyuka, na rya gi (intangangore) rigapfa rigashwanyuka,ibyo umubiri ukeneye ku ruhande bikavamo ibindi umubiri ukabisohora hanze binyuze mu nda ibyara bisa n’amaraso, ibyo tuzi nk’imihango maze ukwezi kukongera gutangira bundi bushya. Ubusanzwe umugore agira uturerantanga tubiri kamwe iburyo akandi ibumoso, duhora dukora mu buryo busimburana kamwe kagasohora igi uku kwezi akandi mu kundi kwezi. Ukwezi k’umugore kugabanijemo ibice 4 bitangana ku bantu bose ndetse bishobora guhinduka bitewe n’impamvu zitandukanye.

  1. Igice cya mbere cy’uru ruhererekane ni ya minsi y’imihango.

 Ubundi umunsi wa mbere uboneyeho imihango ni wo munsi ukwezi k’umugore gutangiriraho. Iki gice kibaho bitewe n’uko igi ryo mu kwezi kwashize ritabanguriwe. Iyo nta gutwita kwabayeho, urugero rw’imisemburo ibiri Estrogen na Progesterone rutangira kugabanuka bigatuma inyubako n’ingiramubiri byose byari byateguriwe kuzakira no gutunga umwana bisenyuka kuko biba bitagikenewe, maze bigasohokana n’uruvange rw’amaraso na rya gi n’andi matembabuzi arenduka aba murw’ungano rw’imyororokere. Iki gice bakita Menstrual phase.

Iki gihe cy’imihango gishobora kumara iminsi 3 kugeza kuri 7 n’ubwo bamwe bashobora no kuyirenza. Aha umugore ashobora kurangwa n’ibi bikurikira:

  • Umutwe
  • Kubabara umugongo mu gice cyo hasi
  • Umunaniro ukabije
  • Kuribwa mu kiziba cy’inda
  • Kubyimba amabere akanamurya
  • Kubyimba inda
  1. Igice cya kabiri kitwa Follicular phase (1-14).

Iki gihe gitangirana n’umunsi wa mbere w’imihango kikarangira ku munsi intangangore irekurirwa. Gitangizwa n’uko agace k’ubwonko kitwa Hypothalamus kohereje amakuru ku mvubura y’akandi kitwa pituitary kayibwiriza kurekura umusemburo ubwiriza imirerantanga gukora udusabo cyangwa udusaho duto nka 5 kugeza kuri 20 turimo amagi (intangangore)atarakura. Uyu musemburo mu ndimi z’amahanga ni Follicle-stimulating hormone (FSH).

Muri twa dusabo, kamwe gusa gafite ubuzima gatozi ni ko gakura utundi umubiri uratwigabiza tukajya mu bitunga n’ibyubaka mubiri, gusa hari ubwo bijya bibaho hagakura ndetse hagasohoka intangangore 2 buri kwezi. Agasabo kabashije gukura gatangira kurekura umusemburo witwa Estrogen mwinshi ari nawo ubwiriza ingirabuzima fatizo zo muri nyababyeyi gukura, kwiyongera mu mubyimba, ukubaka igisa n’inzu cyangwa Ingobyi yuzuyemo buri kimwe cyose gisabwa ngo umwana wahagera azabashe kuhakurira. Iki gice muri rusange kimara iminsi 16.

  • Igice cya Gatatu cyitwa Ovulation phase.

Kwiyongera cyane k’umusemburo wa Estrogen, bikangura imvubura ya pituitary igahita yibwiriza kurekura umusemburo wundi witwa Luteinizing hormone (LH). Uyu musemburo ni wo ubwiriza umurerantanga uri gukora muri uko kwezi, kurekura rya gi ryakuze, naryo rigatangira gutembera mu muyoborantanga aho rishobora guhurira n’intangangabo, gakegake mu nzira igana mu gitereko. Mu minsi ikikije kino gihe, nibwo bwonyine umugore ashobora kuba yasama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ushobora kumenya ko igi ryawe ryarekuwe cyangwa ryenda kurekurwa, binyuze mu kwitegereza neza:

  • Ubushyuhe buri mu myanya myibarukiro yawe cyangwa se mu nda ibyara
  • Ururenda rurenduka cyane rusa n’umweru w’igi.

Irekurwa ry’igi riba ku munsi wa 14 ku muntu ufite ukwezi kw’iminsi 28, neza neza hagati mu kwezi. Ibi bimara amasaha 24 kuko nyuma y’umunsi, iyo intangangore itabanguriwe irapfa igashwanyagurika ikajya mu bigize umubiri w’umugore.

N.B: Bitewe n’uko intangangabo ishobora kubaho nibura iminsi 5, gusama gushobora kubaho mu gihe umugore akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye mbere y’irekurwa ry’intangangore ho iminsi itanu.

  • Igice cya nyuma ari cyo cya kane cyitwa Luteal phase (14-28).

Iyo ka gasabo karekuye igi, hasigara igisa n’igishishwa cyangwa igifubiko. Iki gishishwa kiba kigiye gukora akazi gakomeye ko kurekura imisemburo ibiri ari yo Progesterone na ka estrogen gake. Izamuka ry’iyi misemburo rikomeza gufasha ingirabuzima mfatizo za nyababyeyi kwitegura kwakira umwana no kumuha aho kuba huzuye ibikenewe ngo azakure neza.

Iyo habayeho isama, umubiri w’umubyeyi uvubura undi musemburo witwa Human chorionic gonadotropin (hCG), ukaba ari nawo kwa muganga bapima bawubona bakakubwira ko utwite. Uyu utuma cya kintu gisa n’igishishwa gikora ya misemburo twavuze haruguru kitangirika.

Iyo rero nta gusama kwabayeho, cya gisa n’igishishwa kirangirika kubera kubura wa musemburo ukibungabunga (hCG) kikagenda kigabanuka mu ngano. Ibi bituma ingano ya ya misemburo ya progesterone na estrogen bigabanuka hanyuma ibyari kuzatunga umwana na byo bigasenyuka ari bwo umuntu asubira mu mihango maze rwa ruhererekane rukongera rugatangira. Iki gice gishobora kumara iminsi 11-17 ariko ibimenyerewe muri rusange ni iminsi 14.

Iyo utasamye nanone ushobora kubona ibimenyetso bikurikira mbere y’uko ugera mu gihe cy’imihango ibyo bise PREMENSTRUAL SYNDROME:

  • Kubyimba no kubabara amabere ukumva harimo utubuye
  1. Amarangamutima adasanzwe
  2. Kuribwa umutwe
  3. Kwiyongera ibiro
  4. Ubushake budasanzwe
  5. Ibibazo mu gusinzira (kubura ibitotsi)

Buri mugore cyangwa umwari arihariye mu bijyanye n’ukwezi kwe. Hari abagira amezi adahinduka ku buryo igihe cye cy’imihango kiba kizwi ariko hari n’abandi bagira amezi ahindagurika. Hari abatava cyane mu gihe cy’imihango abandi bakava igihe kirekire hejuru y’iminsi irindwi. Ubundi umugore muzima mugihe k’imihango atakaza amaraso nibura atarenze ibiyiko byo ku meza 2-3 gusa andi matembabuzi avuburwa ashobora gutuma agaragara nk’aho ari menshi.

Ugomba kumenya kandi ko n’ubwo ushobora kuba ufite ukwezi gusanzwe kudahinduka, bitaguha umutekano usesuye kuko hari byinshi bishobora gutuma guhinduka.

Mugore, dore ibishobora guhindura ukwezi kwawe:

  • Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, bumwe bushobora kugabanya imihango cyangwa bukayihagarika burundu.
  • Utubyimba duto twinshi mu mirerantanga (polycystic ovarian syndrome) dutuma imisemburo ivuburwa ku rugero rutagenzuwe neza bigatuma igi ridakura neza. Ibi bishobora gutuma wirenza cyangwa ukwezi kwawe kugahinduka.
  • Gutwita: akenshi iyo umukobwa aramutse yirengeje ukwezi cyangwa abiri atajya mu mihango yarakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ahita atangira gutekereza ko yasamye.
  • Ibibazo bifitanye isano n’imirire nko kurya cyane cyangwa kwisonzesha nabyo byaba impamvu.
  • Gukura nabi k’utunyangingo tw’igitereko bishobora gutuma ukwezi kwawe kuba kurekure cyangwa ukava bidasanzwe.
  • Stress cyangwa umuhangayiko n’umujagararo wo mu bwonko ushobora guteza ibibazo mu ivuburwa ry’imisemburo kuko byose bitangirira mu mikoranire myiza y’ubwonko n’urwungano rw’imyororokere.
  • Kunywa inzoga n’itabi ni ibintu bishobora kugira ingaruka mu igabanuka no kwiyongera bidasanzwe kw’imisemburo ya estrogen na progesterone, imisemburo igira uruhare runini mu kugena impinduka zibaho mu kwezi k’umugore.
  • Gutinda kuryama no kudasinzira nk’uko bikwiye
  • Guhindura ikirere
  • Umubyibuho no kunanuka bikabije
  • Imyitozo ngororamubiri iruhije…

N.B:Iyo havuzwe ukwezi k’umugore benshi bahita bihutira no kwibaza uko bamenya iminsi y’uburumbuke, ni ukuvuga igihe umugore ashobora kuba yasama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ku babyibaza mushonje muhishiwe kuko ubutaha ni yo ngingo tuzarebaho.

Umwanditsi: KWITONDA Alfred

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.