Umubiri

SOBANUKIRWA N’UBWANGAVU.BUTANGIRA RYARI?

Ubwangavu ubundi ni ijambo ririmo interuro ivuga kwanga ivu bisobanura kwanga ikintu kimwe ugafata ikindi. Mbese murimake bisobanura kuva mucyiciro kimwe ukajya mukindi. Ubwangavu bikoreshwa kubakobwa hanyuma kubahungu tuvuga ubugimbi.
Twifashishije ubushakashatsi bwagiye bukorwa tugiye gusobanukirwa izi mpinduka ndetse turibanda cyane cyane kumpinduka zituma ingimbi nabangavu bagwa mubishuko bitandukanye. Twifashishije imbuto foundation, igitabo cyitwa Social Dynamics of Adolescent fertility in Sub Saharan Africa, Facebook page yumushakashatsi wa University of Son Francisco JP ubu Ndagijimana ndetse na website ya kids first pediatric partners.
Ubwangavu cg Ubugimbi ni igihe abakobwa nabahungu bageramo imyanya yabo yibanga dukunze kwita imyanya myibarukiro igakura ndetse imiterere yimibiri yabo igahindagurika bitewe nimisemburo imibiri yacu ikora. Mu u Rwanda Rwacu akenshi ntabwo ababyeyi cg abantu bakuru bajya baganiriza abana babo kurizi mpinduka bitewe nuko akenshi bifatwa nkimiziro cg ubushizi bwisoni. Mubyukuri ibi ntibyari bikwiye kugira uwo bitera ikibazo cg isoni kuko ni ibintu bisanzwe kandi iyo umuntu atabimenye mugihe gikwiye bimuviramo ingaruka mbi nyinshi.

Akenshi iki gihe kiza hagati yimyaka 8 na 15 kubakobwa no hagati yimyaka 10 na 15 kubahungu. Ntidukwiye kwirengagizako hari abo iyi mihindagurikire ishobora kuza mbere cyangwa nyuma yaho gatoya. Biba byatewe naho babarizwa. Usanga ababa mumijyi nahantu hashyuha aribo bagira izi mpinduka mbere yababa mubyaro nahakonja. Murimake ubugimbi nubwangavu biza kubantu igihe gitandukanye bitewe nuburyo babayeho yaba mumirire, aho aba ndetse nimicucikire yabantu baho atuye.
Wakibaza uti iyi mihindukire ni iyihe?
Kugirango dusobanukirwe iyi mihindukire reka tuyishyire mubice bitatu. Nukuvugango impinduka zigaragara muburyo butatu. Mumiterere yabantu, mumitekerereze ndetse no mumigaragarire.

  1. IMITERERE
    Umukobwa intanga ngore (amagi) aba yaravukanye ziba zitarakura ndetse ngo zirekure zitangira gukura zikanarekurwa bitewe numusemburo wa oestrogen umubiri uba utangiye kuvubura. Iyo ageze muriki gihe cyubwangavu yamagi arakura ariko hakabamo irikura kurusha andi ryitegura kuzahura nintanga ngabo ubundi umwana akaba yakorwa. Iyo rikuze rijya muri nyababyeyi aho ritegerereza intanga ngabo mbese umubiri nawo ugatangira gutegura aho umwana azakurira. Iyo intanga ngabo itaje, byabindi byose bihinduka ubusa igi rigapfa rigasohokana nibyo umubiri wateguriraga muri nyababyeyi. Ibi nibyo bisohoka nkamaraso burikwezi bikitwa imihango. Birekera kuba aruko umuntu atwite cyangwa yaracuze.

Umuhungu we udusabo twe twintanga dutangira gukora intanga ngabo burimunsi bitewe numusemburo witwa testosterone uvubuka. Bivuzengo iyi ngimbi yacu yo igihe cyose yakorera imibonano mpuzabitsina ishobora gutera inda kandi yo nticura ishobora gutera inda igihe cyose cyubuzima bwayo. Muriki gihe ingimbi yiroteraho nijoro bitewe ninzozi aba yagize cyangwa ibyo aba yatekereje.

Ingimbi nabangavu bombi nanone batangira kugira ibiheri kumubiri byumwihariko mumaso bitewe numusemburo witwa sebum uvubuka muruhu ugamije kurinda uruhu kumagara. Iyo igihe cyubwangavu nubugimbi kirangiye birakira. Iyo bidakize kujya kwivuza biba bikenewe.

  1. IMITEKEREREZE
     Batangira kwibonekeza nokumvako imyanzuro yabo ariyo yashyirwa mubikorwa.
     Birabagora kugira ubufasha baka nkamafaranga kuko baba bumva bashaka ubwigenge busesuye.
     Baba batekereza ibintu byinshi bijyanye no gukora imibonanompuzabitsina ndetse usanga baba bashaka gukururukana nabo badahuje ibitsina bityo intekerezo zabo kukuba bakora imibonanompuzabitsina bakabishyira mubikorwa ntanuwo bagishije inama kuko baba bumva byose babisobanukiwe.
  2. IMIGARAGARIRE
    Bombi batangira kumera ubwoya kumaguru, kugitsina (intsya), mukwaha (inshakwaha) gusa abahungu bagira bwinshi kurusha abakobwa.
    Abakobwa batangira kumera amabere kwaguka mumatako, kubyibuha ndetse umwanya mwibarukiro usa nuwegera inyuma mbese hagati yamatako.

Abahungu batangira kugira ubundi bwoya mumaso ndetse nubwanwa. Imikaya namaboko byabo birakura bikanakomera. Amaboko ndetse aba maremare, udusabo twintanga nigitsina birabyibuha ndetse atangira kuzana amavangingo asa nururenda rwumweru. Batangira no kubira ibyuya kugahanga, haruguru yikibuno no kumaguru.
INGARUKA YUBWANGAVU NUBUGIMBI
Ubusanzwe ntibyagakwiye kugira ingaruka ariko kuko twese tutabisobanukirwa ngo tumenye uko dutwara imibiri yacu igihe tugeze muriki gihe hazamo ibibazo. Irari ryinshi risunikira aba bana bacu mumibonano mpuzabitsina akenshi idakingiwe hakaba havukamo ibibazo byo gutera no gutwita inda zitateganijwe, indwara nkimitezi, SIDA na mburugu. Kutagirwa inama akenshi no kutagira ubumenyi kumihindagurukire iba irimo irababaho bituma biyahura cyangwa bagahinduka ibyihebe tutibagiwe no kwishora mubiyobyabwenge.
UMWANZURO
Mureke twe twabimenye dushishikarize kubibwira abandi ndetse duhanagure ikintu abaturuta bafashe nkumuziro. Kuko uko dukomeza kubigira umuziro niko abana benshi batabimenya bikaba byabatera ibibazo twabonye hejuru. Tugerageze gutegera amatwi abana babangavu ningimbi tubisanzureho tumenye icyo babitekerezaho ndetse bibatere kwisanzura tubashe kubafasha. Ababyeyi twegere abana bacu tubafasha kwirinda ariko nanone tubumva tutabashyiraho igitutu kuko kwirinda birruta kwivuza.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.