Kuboneza urubyaro

AGAPIRA K INKONDO Y UMURA (CERVICAL CAP)

Ese ni iki?

Ni agakoresho gato kameze nk’ agakombe kagenewe gushyirwa mu nkondo y’umura kakarinda intanga ngabo gukomeza urugendo rusatira intanga ngore. Ubu buryo bukaba bukoreshwa n’ umugore yirinda gusama cyangwa gutwara inda zitateganyijwe.

B.Ese ikora ite /igakoreshwa ite/ nayikoresha ryari?

Ubu buryo bukora aho gapfundikira inkondo y’ umura,kagatangira intanga ngabo gukomeza ijya muri nyababyeyi.kugira ngo ubu buryo bwizerwe cyane biba byiza unakoresheje superimiside icyarimwe.

Ikoreshwa burigihe mbere yo gukora imibonanompuzabitsina,ikaba ubwayo irinda gusama kukigero cya 86% ku bantu batarabyara,bivuze ko mu bantu 100 bakoresheje ubu buryo,nibura 14 aribo basama,naho iyo babyaye nibura mu bantu ijana babukoresheje 29 nibo basama  bivuze ko ari kukigero cya 71%.Igihe usoje iki gikorwa byibura ntugakuramo munsi y’amasaha atandatu kandi ntikarenza iminsi ibiri kakikurimo.

C. Ni ryari utayikoresha?

  • Iyo hari urwaye SIDA hagati y’ abagiye gukora imibonanompuzabitsina
  • Igihe uri mu mihango
  • Igihe urwaye kanseri y’inkondo y’umura cyangwa ubundi burwayi bwayo
  • Igihe bikugora kukinjiza mu gitsina
  • Igihe hatarashira byibura ibyumweru bitandatu ubyaye cyangwa inda ivuyemo.
  • Igihe ugirwaho ingaruka mbi no gukoresha superimiside cyangwa sirikone.

D.  Ese ni uwuhe mumaro wo kuyikoresha?

  • Ubu buryo ntibubangama mu gihe hari kuba imibonanompuzabitsina
  • Ntibukoresha imisemburo
  • Bumara igihe kinini aho gasimbuzwa byibura rimwe mu mwaka
  • Byoroshye kubukoresha kandi burizewe iyo bufatanyijwe na superimiside

E. Ese irinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Igisubizo ni oya.nubwo bwose ubu buryo bwizewe mu kurinda gusama no kuboneza urubyaro,ntabwo burinda indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina harimo na SIDA

F. Ese ni izihe ngaruka zava mu kuyikoresha?

  • Ubu buryo buragoye gukoresha aka gakombe ukinjizamo
  • Gakoreshwa burigihe mbere yo gukora imibonanompuzabitsina
  • Hari abashobora kugira uburibwe n’ ububabare gusa bidakabije
  • Ushobora kugira indwara z’ uruhago rw inkari

UMWANZURO

Ubushashatsi bugaragaza ko iyo ubu buryo bukoreshejwe nmu buryo bukwiye buri mubutanga umusaruro mu kurinda gusama nubwo bwose butarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,nkuko kandi byagaragaye mbere yo kubukoresha ugomba kuba wakinjije neza wanakoresheje superimiside.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.