Umubiri

SOBANUKIRWA N’IMITERERE Y’IGITSINA GORE

IMITERERE Y’ IGITSINA GORE

Igitsina gore ni umwe mu myanya y’ ibanga y’ abagore ukoreshwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, mu gihe cyo gusohora inkari mu mubiri no mugihe cyo kubyara. Kigizwe n’ibice bibiri aribyo igice cy’inyuma aricyo muntu abonesha amaso ahamwe n’igice cy’imbere , umuntu atabonesha amaso.

IGICE CY’ INYUMA

Iki gice ahanini kifashishwa mu gikorwa cy’ imibonano mpuzabitsina hamwe no gusohora inkari mu mubiri. Kigizwe nutundi duce aritwo: uruhu, imishino(labia), rugongo(clitoris), umwenge w’ inkari n’umwenge w’ igtsina nyirizina (vagina).

Reka turebere hamwe buri gace.

  1. IMISHINO

Ni kamwe mu duce tw’inyuma tumeze nk’udutwikira iriya myenge  ibiri iba ku gitsina. Ibamo ibice bibiri aribyo imishino miremire ( niyo iba inyuma kandi ibaho n’ubwoya) hamwe n’ imishino migufi( niyo iba imbere nta bwoya igira).

  • RUGONGO

Ni urugingo ruto rumeze nkurushinze mu gitsina ruba hejuru y’ umwenge w’ inkari. Rukoreshwa cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko ubushakashatsi bwerekanye ko rwifitemo uturemangingo dutuma umukobwa ashyukwa aribyo bituma umukobwa aryoherwa n’ imibonano mpuzabitsina.

  • UMWENGE W’ INKARI

Ni akenge gato cyane kaba munsi gato ya rugongo, aha niho inkari ziturutse mu ruhago zizanywe n’ umuyoboro w’inkari zisohokera ziza hanze mu gihe cyo kwihagarika.

  • UMWENGE W’IGITSINA NYIRIZINA

Ni umwenge munini uri hagati mu gitsina munsi y’umwenge w’ inkari. Ni umwenge ugenda ukagera ku nkondo y’umura. Uyu mwenge wifashishwa cyane mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina kuko niwo wakira igitsina gabo kandi ukanayobora intaga ngabo uzijyana munda ibyara. Uyu mwenge kandi wifashishwa mu gihe cyo kubyara kuko niho umwana anyura asohoka aza hanze.

IGICE CY’ IMBERE

Ni ibice umuntu atarebesha amaso bifite akamaro cyane ahanini mu gutwita no kwibaruka umwana. Birimo: inkondo y’umura, nyababyeyi, imiyoborantaga hamwe n’ udusabo tw’intanga.

Reka turebere hamwe buri gace n’ umumaro wako

  1. INKONDO Y’ UMURA

Ni urugingo ruto rutandukanya umura n’ igitsina gore, rugizwe ahanini n’imikaya. Mu gihe cyo gutwita rufunga umura kugirango inda itavamo naho mu gihe cyo kubyara irafunguka,ikanakweduka kuburyo rutanga inzira umwana anyuramo asohoka. Uru rugingo kandi ruyobora intanga ngabo.

Ni urugingo rukunze gufatwa na kanseri izwi cyane( kanseri y’ inkondo y’umura).

  • NYABABYEYI (UMURA)

Ni igice umwana akuriramo iyo bamutwite kigizwe n’ibice bibiri byigenzi aribyo umworohera(endometrium) ugira akamaro mugihe cy’ imihango. Ikindi gice ni  imikaya(myometrium).

  • IMIYOBORA NTANGA

Ni utugingo tumeze nk’ udutembo tuba ari tubiri; kamwe iburyo akandi ibumoso duhuza nyababyeyi n’ udusabo tw’intanga. Muri utu tugingo niho intanga ngore itegerereza intaga ngabo ngo zihuze(fertilization).

  • UDUSABO

Ni udupfunyika tubiri tuba k’umusozo wa buri muyoborantanga. Utu nitwo tuvubura intanga ngore tukanazirekura mugihe cy’uburumbuke. Tunavubura kandi esitorogene na progesterone imwe mu misemburo igirira akamaro umugore.

By Urungano Initiative

We provide reliable and evidence based SRHR information

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.